Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko yaganiriye n’umugore w’umwami wa Denmark, Mary Elizabeth Donaldson, ku ngingo zinyuranye zo guteza imbere imibereho myiza muri rusange.
Bahuriye mu birori bya ‘Annual Reception’ byakirwa n’Umwami wa Denmark Frederik André Henrik Christian, aho atumira abashyitsi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Denmark, mu rwego rwo kwizihiza intangiriro z’umwaka mushya.
Ni ibirori byabaye ku wa 06 Mutarama 2025, bibera i bwami mu Ngoro ya Christiansborg.
Dr. Gashumba yavuze ko mu kiganiro yagiranye na Mary Elizabeth, yashimye iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.
Uyu mugore w’umwami yavuze ko kandi biteguye gukomeza umubano w’u Rwanda na Denmark binyuze muri ambasade y’u Rwanda igihe kuhafungurwa vuba.
Mary Elizabeth yashimiye ubufatanye hagati y’umuryango ashyigikiye wa Maternity Foundation uharanira guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ku Isi n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, RMA, bugamije kugira ngo buri mubyeyi wese abyare neza mu Rwanda.
Dr. Diane Gashumba yagize ati “Ikiganiro twagiranye cyashimangiye imbaraga z’ubufatanye mu guhindura ubuzima no kubaka ejo hazaza heza kuri bose. Twanarebeye hamwe kandi uko ubufatanye bushinze imizi bushobora guhindura abaturage.”
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko mu 2023 umubare w’abana bavutse mu gihugu hose wari 326.166, hapfa 7.122. Mu bitaro bikuru havukiyemo abana 24.287, mu by’uturere havukira 129.159.
Igaragaza ko 94% by’ababyeyi mu 2020, babyajwe n’inzobere z’abaforomo cyangwa abaganga, ugereranyije na 69% mu mwaka wa 2010. Ibi bigaragaza iterambere rikomeye mu kongera serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze ku bagore batwite.
Mu bitaro byinshi, ubushobozi bwo kubyaza abagore babazwe bwarongerewe aho nko mu 2023, 52,6% mu babyariye ku bitaro bikuru n’iby’uturere babyaye babazwe, hagamijwe gukiza ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu gihe cyo kubyara bigoranye.
U Rwanda kandi rwashyizeho gahunda zitandukanye nko kunoza serivisi zo kwa muganga zihabwa ababyeyi iyo batwite, aho mu 2020, 98% by’abagore bari batwite babonanye na muganga nibura inshuro imwe mbere yo kubyara, mu gihe 47,2% bo babonanye n’abaganga inshuro enye mbere yo kubyara.
U Rwanda kandi rugenda rushyiraho gahunda zinyuranye zuzuzanya n’itego ya gatatu mu z’iterambere rirambye, SDGs, igamije iterambere ry’ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza, kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, kurandura indwara z’ibyorezo, kugabanya imfu z’ababyeyi babyara, abana bicwa n’indwara zitandura, impanuka n’ibindi bigamije kugeza ubuzima bwiza kuri bose mu 2030.
A Memorable Encounter with Their Majesties King Frederik & Queen Mary of #Denmark.
At the annual reception hosted by Their Majesties, I had the honor of meeting Queen Mary, a passionate advocate for #GlobalHealth , who praised #Rwanda's health progress and looked forward to…— Dr Diane GASHUMBA (@DianeGashumba) January 7, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!