Umunyarwanda Elisa Butoyi utuye muri Canada, yateguye iserukiramuco rigamije kwizihiza umuco wa Afurika n’uw’ibihugu byo Nyanja ya Caraïbes, intego nyamukuru ari “uguhuza abantu no kubamenyesha ko batari bonyine.”
Butoyi yagiye muri Canada by’umwihariko mu Mujyi wa North Bay uherereye mu Ntara ya Ontario mu 2016, aho yari agiye gukomereza amasomo ye muri Kaminuza ya Nipissing yarangirijemo mu 2021.
Kuri Butoyi ari gukurikirana amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubujyanama mu by’imitekerereze ‘Masters of Arts in Counseling Psychology’ muri Canada, aho yaherewe ubwenegihugu umwaka ushize.
Yavuze ko ubwo yajyaga ku ishuri mu 2016, byamutwaye hafi imyaka ine kugira ngo amenye ko muri iyo kaminuza hari hari irindi tsinda ry’Abanyarwanda.
Ati “Iyo nza kumenya ko bahari twari kuba twarahuje kubera ko dukomoka ahantu hamwe, mu gihugu kimwe.”
Butoyi avuga ko imwe mu mpamvu zatumye ategura iri serukiramuco, ari uko ashishikajwe cyane no kwimakaza ubumwe mu bantu no guharanira guhuriza hamwe imico n’abantu.
Yavuze ko ubwo abantu basaga nk’abasubiye mu buzima busanzwe nyuma ya Covid-19, barushijeho kujya mu bwinguge no kwihugiraho.
Butoyi avuga ko n’ubwo “nta bantu bagisaba abandi ubufasha cyangwa ngo bareke abana babo bakinane” hari igihe kizagera bigahinduka.
Ati “Nta kindi gihe mu mateka abantu bigeze kuba mu bwigunge nk’iki. Turi mu bwigunge, ntabwo dufashanya, ntabwo tucyubakira hamwe, habaho kwihugiraho.”
Butoyi yizera ko iri serukiramuco yise ‘Roots and Rhythms Afro-Caribbean Festival’ rizatuma abantu bongera guhura, cyane abakomoka muri Afurika no mu bihugu by’Inyanja ya Caraïbes cyangwa abafite inkomoko hombi.
Iri serukiramuco riteganyijwe tariki ya 14 Nzeri 2024, rikazabera ahazwi nka ‘The Boat’, akabari kari ku nkombe z’ikiyaga cya Nipissing mu Ntara ya Ontario.
Iri serukiramuco rizaberamo ibikorwa bitandukanye birimo indirimbo, imbyino, urwenya no kumurika ibigize umurage wa Afurika n’uwo mu buhugu bigize Inyanja ya Caraïbes n’ubundi buhanzi gakondo.
Kimwe mu byitezwe cyane ni ukumurika imideri yo mu bice byombi ihanganywe ubuhanga n’amabara meza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!