BPR Bank Rwanda yagaragaje ko yiteguye gufasha Abanyarwanda baba mumahanga gushora imari mu gihugu cyabo, binyuze muri serivisi zitandukanye yabashyiriyeho.
Ni ingingo yagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda, Xavier Mugisha Shema, i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahabereye ‘Rwanda Convention 2025’.
Rwanda Convention ni igikorwa gihuriza hamwe abayobozi b’igihugu, Abanyarwanda batuye muri Amerika, ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Kigamije kubamenyesha gahunda z’igihugu, kubashishikariza kugishoramo imari no kumva ibitekerezo byabo mu rugendo rw’iterambere.
Uretse abayobozi b’igihugu, Rwanda Convention initabirwa n’inganda, ibigo by’ubucuruzi n’amabanki aturutse mu Rwanda, kugira ngo birusheho kumenyekanisha ibyo bikora mu mahanga.
Mugisha Shema yavuze ko nka BPR Bank Rwanda bitabiriye iri huriro kugira ngo babone umwanya wo kuganira n’Abanyarwanda baba muri Amerika.
Ati “Twaje kubatega amatwi ku byifuzo byabo by’umwihariko muri uyu mwaka twizihiza isabukuru y’imyaka 50 tumaze dukorana n’Abanyarwanda. Ni uburyo bwo kumva neza uko twarushaho kunoza imikoranire yacu, ndetse no gutegura ejo hazaza heza hamwe.”
Yakomeje agaragaza ko iyi banki ifite serivisi zitandukanye yashyiriyeho Abanyarwanda baba mu mahanga zirimo na konti yihariye.
Ati “BPR Bank ifitiye Abanyarwanda serivisi zitandukanye nka konti ya diaspora, serivisi z’inguzanyo, ubujyanama ku bijyanye no gushora imari mu Rwanda, ikoranabuhanga rigezweho, ndetse n’abakozi bashinzwe kwita kuri Banyarwanda baba mu mahanga.”
Binyuze muri izi serivisi zitandukanye, BPR Bank Rwanda yagaragaje ko yiteguye gukomeza gufasha Abanyarwanda baba muri Amerika gushora imari mu Rwanda.
Mugisha Shema ati “Icyo twiteze kunguka ni ubwitabire bw’Abanyarwanda bashaka gushora imari mu gihugu cyabo, mu rwego rwo kugiteza imbere babifashijwemo na BPR Bank, twese duhuriye ku rugendo rw’imyaka 50 y’iterambere, dushingiye ku bufatanye n’Abanyarwanda bose.”
Rwanda Convention y’uyu mwaka ibaye mu gihe bikomeje kugaragara ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagenda bongera uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu.
Amafaranga yoherejwe mu gihugu n’Abanyarwanda baba mu mahanga, yageze kuri miliyoni 502$ mu 2024, avuye kuri kuri miliyoni 274$ mu 2020.
Zimwe mu nzira zikoreshwa mu kohereza aya mafaranga harimo n’amabanki arimo BPR Bank Rwanda.
Uretse kwegera abakiliya baba mu mahanga, iyi banki inasanganywe uburyo bwo kwegera abakiliya baba imbere mu gihugu, ikumva ibyifuzo byabo.
BPR Bank Rwanda yiteguye gufasha Abanyarwanda baba mumahanga gushora imari mu Gihugu

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!