Mu myaka 20 ishize ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza intumwa zarwo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Urwari igihugu cyo koherezwamo ingabo zo kugarura amahoro mu myaka mike yari ishize, rwahindutse igifasha mu kubiba amahoro mu bandi.
Mu 2014 Loni yohereje ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro [MINUSCA] muri Centrafrique zirimo n’Ingabo z’u Rwanda. Mu kugerayo basanzeyo Abanyarwanda bari barahahungiye mu 1994.
Izi Ngabo zasanze batatanye batanaziranye. Hejuru yo kugarura no kubungabunga amahoro mu Mujyi wa Bangui, batangiye no kubaka Umuryango Nyarwanda muri icyo gihugu dore ko benshi bari bakibona nk’impunzi.
Uyu muryango wakomeje kwaguka ari na ko benshi muri bo bibaruka. Kimwe mu byo abo bana bavukiye imahanga bungukiraga ku Ngabo z’u Rwanda ni ukwiga umuco n’indagagaciro by’Abanyarwanda hirengagijwe ko nta n’umwe muri bo wari warukandagiyemo.
Ntihakeye kabiri ba bana bashinga Itorero Isango, aho bahura bakiga imbyino gakondo n’ibindi bijyanye n’umuco Nyarwanda bifashisha uburyo bunyuranye burimo na Youtube.
Uyu muhate ntiwapfuye ubusa
Kuva tariki ya 23 Kanama 2024 aba bana bagize Itorero Isango bari mu Rwanda, aho baje ngo bakomeze bige byinshi ku mateka yaranze igihugu cyabo ariko bahibereye. Ni uruzinduko ruzasozwa tariki ya 02 Nzeri 2024.
Ni itsinda rigizwe n’abana b’Abanyarwanda bavukiye muri Centrafrique bafite hagati y’imyaka 12 na 26. Abaje ni 22 n’ababyeyi babiri babaherekeje. Hafi ya bose ni bwo bwa mbere bari bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda.
Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’inzego zinyuranye haba mu Rwanda no muri Centrafrique.
Bamaze gusura ahantu hatandukanye aho bagenda bigishwa ururimi n’umuco ariko bakanasobanurirwa amateka y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ndetse n’Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Icyo bose bahuriraho ni ukuba banyuzwe no kwigerera ku isoko y’amateka y’ukuri y’igihugu cyabo dore ko muri bo nta n’umwe wahavukiye.
Mbabazi Josiane ufite imyaka 24 y’amavuko, ni umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza akaba akurikirana amasomo ya ‘logistics and transport’, i Bangui muri Centrafrique.
Yavuze ko yahoraga yumva bavuga ko mu Rwanda bagira urwangano kandi hari amacakubiri.
Ati “Nageze mu Rwanda mpabona ibinyuranye cyane n’ibyo abandi bavuga. Nabonye abantu babayeho mu bumwe, igihugu cyiza kizi kwakira abantu. Nzabwira abandi ko ari igihugu cy’amahoro kandi cy’abantu bakunda umurimo kandi biyemeza ugereranyije n’ab’ahandi.”
Umuhire Ayimanu Stam w’imyaka 19 we asoje amashuri yisumbuye, yavuze ko igitekerezo cyo gusura igihugu cyabo cyatangiye mu magambo none bikaba byarabaye impamo.
Ati “Umubyeyi wacu yaratubwiraga ngo muhumure muzagenda kugeza ubwo guverimona na ambasade y’u Rwanda mu Centrafrique babigiyemo. Kugera mu Rwanda byari nk’inzozi, ibi nanjye ni byo nzabwira abana banjye kandi mbibabwire uko biri nk’uko nabibonye.”
Aba bana bakigera mu Rwanda bose bafashishwe kubona ibyangombwa bibaranga nk’Abanyarwanda kuko ntabyo bari bafite. Ubu bakorewe irangamimerere bahabwa indangamuntu ndetse na za pasiporo.
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Centrafrique, Uwera Mignone, yagarageje imbaraga ziri gushyirwa muri gahunda zo gukundisha aba bana igihugu cyabo aho.
Ati “Ikinyarwanda ni cyo turi guhangana na cyo kugira ngo bakimenye, baragikeneye. Nibasubirayo tuzakira abandi bana kuko barahari muri Centrafrique. Umukoro mushya ni ugushimangira ibyo bigiye hano kugira ngo batazabyibagirwa, tuzahozaho dufatanye n’Ingabo zacu bagire n’inyota yo kugaruka.”
Aba bana bamaze gusura Ingoro y’Amateka n’Umuco ahazwi nko kwa ‘Richard Kandt’, Umupaka wa Kagitumba n’umuhora watangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu cyane cyane mu gace ka Gikoba ahari indake Perezida Kagame yabagamo.
Basuye kandi i Gatuna, Rubaya, Rukomo, no ku Mulindi wa Byumba ahari hari Icyicaro Gikuru cya RPA, basura n’inyubako za BK Arena ndetse na Kigali Convention Center.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!