IGIHE

Banki ya Kigali yijeje abo muri Diaspora ubufatanye mu gushora imari mu gihugu

0 8-10-2024 - saa 20:56, Karirima A. Ngarambe

Banki ya Kigali (BK) yagaragarije Abanyarwanda baba muri Diaspora nyarwanda mu Burayi amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda, ibizeza ubufatanye mu kubahuza n’amahirwe mu gukorana n’ibigo by’imari, ishoramari n’amahirwe yo kwagura ibyo bakura binyuze muri gahunda yise “Shora I Rwanda”.

BK yagaragaje ibi ubwo yari yitabiriye umwiherero w’Abanyarwanda baba muri Diaspora wabereye i Copenhagen muri Denmark ku wa 5 na 6 Ukwakira 2024.

BK yagaragaje ko impamvu yashatse gukorana n’abo muri Diaspora ari uko bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, atari ukuhashora imari gusa, ahubwo no mu gutanga ibitekerezo n’ubumenyi byihariye.

Banki ya Kigali yahisemo uyu mwiherero w’Abanyarwanda nk’ahantu ho kugaragariza ayo mahirwe, kuko Abanyarwanda bahuye bagasangira inkuru z’iwabo n’uburyo bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Banki ya Kigali itanga serivisi zitandukanye zihuje n’ibyifuzo by’abo muri Diaspora, zirimo inguzanyo zo kugira inzu cyangwa kuvugurura, konti z’igihe kizwi zifite inyungu kugeza kuri 12% ku mwaka, konti zo kwizigamira, ikaba inatanga amahirwe yo gushora mu migabane ya BK.

Uburyo bwo gufungura konti muri Banko ya Kigali ku bo muri Diaspora bwarorohejwe, aho umuntu ashobora gufungura konti mu ifaranga ashaka harimo RWF, USD, GBP, EUR na CAD, hadasabwe amafaranga yo kubungabunga konti, nta mubare ntarengwa ndetse no kwakira amafaranga yoherejwe ni ubuntu.

Mu rwego rwo kurushaho korohereza kandi Abanyarwanda baba mu mahanga, BK yimakaje ikoranabuhanga, aho umukiliya ashobora kubona serivisi zose aho ari ho hose binyuze ku mbuga zayo cyangwa kuri ‘application’ ya telefone.

Desire Rumanyika, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe serivisi z’ikoranabuhanga n’abakiriya ku giti cyabo muri BK asobanurira abo muri Diaspora serivisi za BK
Nathalie Dusine, Umuyobozi Ushinzwe abakiriya bo muri Diaspora Nyarwanda muri BK yaberetse amahirwe BK yabashyiriyeho
Nathalie Dusine, Umuyobozi Ushinzwe abakiriya bo muri Diaspora Nyarwanda, asobanurira imbaga yitabiriye uyu mwiherero muri Danmark uko BK yabaha serivisi bifuza

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza