Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yagaragaje ko Ambasaderi Cynthia Shepard Perry uherutse kwitaba Imana yahozaga u Rwanda ku mutima ndetse agaragaza n’urugero asigiye abandi bagore mu birebana na dipolomasi.
Ibyo yabigarutseho mu birori byo gusezera kuri Amb. Cynthia Shepard Perry witabye Imana afite imyaka 95 byabaye ku wa 29 Kamena 2024 mu Mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana.
Amb. Cynthia Shepard Perry wari uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Houston muri Leta ya Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana ku wa 13 Kamena 2024.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yari yatumiwe muri ibyo birori byo gusezera kuri Amb. Cynthia Shepard ndetse agaragaza n’urwibutso amufiteho.
Ambasaderi Mukantabana yagaragaje ko Amb. Cynthia Shepard Perry, yakundaga u Rwanda kandi yari urugero rwiza ku bagore bashobora kwifuza kugera ikirenge mu cye.
Ati “Mu gihe twishimira ubuzima bwa Cynthia Shepard Perry, yari umukozi ukunzwe n’abaturage akaba n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Houston, Texas guhera mu 2008. Urugero rwiza ku bagore muri dipolomasi, asize ibigwi bizakomeza kubera urugero rwiza abagore bazifuza kugera ikirenge mu cye.”
Yakomeje ashimangira ko yakundaga u Rwanda kuko yarufataga nk’igihugu cye.
Ati “Yakundaga u Rwanda kuko yarufataga nk’iwabo ha kabiri. Dushimira umuhate yagize mu kuzamura no gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’Abanyarwanda n’Abanyamerika.”
Ambasaderi Cynthia Perry yakundaga cyane u Rwanda kandi akanashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame kugeza ubwo u Rwanda rumugize uhagarariye inyungu zarwo ku rwego rwa ‘honorary Consul’ bikemezwa n’Amerika.
Mu 2015 ubwo yagarukaga mu Rwanda yashimiwe umusanzu atanga ku gihugu ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi we n’umuryango we. Inshuti ye ya hafi Amb. Gerald Zirimwabagabo yagaragaje ubushuti bwabo bombi ndetse anashima uruhare uyu mubyeyi yagize ubwo Dr. Donald Kaberuka yatorerwaga kuba Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere.
Mukantabana yihanganishije umuryango wa Amb. Cynthia Perry kubera urupfu rwe agaragaza ko u Rwanda rwifatanyije nawo muri ibyo bihe by’akababaro ndetse anabasaba gukomeza kugirana umubano mwiza n’Igihugu.
Ambasaderi Perry yabaye Ambasaderi wa Amerika muri Sierra Leone n’u Burundi ndetse yanakoze mu kigo cy’Abanyamerika cyita ku Iterambere USAID no muri Banki Nyafurika y’Iterambere AfDB.
Inshingano ze za mbere yakoze muri Afurika yazikoreye muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya mu 1968 aho yatanze amahugurwa atandukanye mu bihugu by’Afurika.
Mu 1982 Perezida wa Amerika icyo gihe Ronald Reagan yagize Amb. Cynthia Perry Umuyobozi ukuriye ishami ry’Uburezi n’Abakozi mu biro bishinzwe Afurika mu Kigo cy’Abanyamerika cyita ku Iterambere USAID.
Nyuma Perezida Ronald Reagan yaje kumugira Ambasaderi wa Amerika muri Sierra Leonne inshingano yakoze kuva mu 1986-1989.
Ku buyobozi bwa Perezida George W.Bush na bwo yagizwe ambasaderi w’icyo gihugu cy’igihangange mu Burundi kuva mu 1990-1993.
Yagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano hagati y’Amerika n’ibindi bihugu byo muri Afurika cyane ko yayikozemo inshingano zitandukanye mu bihe binyuranye.
Kuri ubu asize umuryango mugari urimo abana be abuzukuru n’abuzukuruza.
Umujyi wa Houston wari watangaje ku wa 29 Kamena 2024, nk’umunsi wo kwizihiza ubuzima bwa Amb. Cynthia Shepard Perry hazirikanwa uruhare rwe muri depolomasi hagati ya Houston n’ibindi bihugu bya Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!