IGIHE

Ambasaderi James Ngango yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Slovenia

0 14-12-2024 - saa 17:37, Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi James Ngango yatangiye inshingano ze zo guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Slovenia, aho yashyikirije Perezida Nataša Pirc Musar impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabereye muri Perezidansi ya Repubulika ya Slovenia, i Ljubljana, ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Muri uyu muhango, Ambasaderi Ngango yanaboneyeho gushyikiriza Perezida Musar ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, bushimangira umuhate w’u Rwanda mu gukomeza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Slovenia.

Ibiganiro Ambasaderi Ngango yagiranye na Perezida Musar byibanze ku gushimangira ubufatanye n’ubutwererane bisanzweho hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Ngango kandi yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Nataša Prah, Umuyobozi Ushinzwe Protokole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na gahunda z’Ubumwe bw’u Burayi, aho yanamushyikirije kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Slovenia.

Si ibyo gusa kandi kuko Ambasaderi Ngango yanagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iyo Ministeri, bungurana ibitekerezo ku ngamba zo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye na dipolomasi, ubucuruzi n’ishoramari.

U Rwanda na Slovenia byatangiye ubufatanye mu bya dipolomasi mu Ukwakira 2011. Guhera icyo gihe, uwo mubano wakomeje kugenda urushaho gutera imbere.

Ambasaderi Ngango yashyikirije Nataša Pirc Musar, Perezida wa Repubulika ya Slovenia, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Amb. Ngango na Ambasaderi Nataša Prah, Umuyobozi Ushinzwe Protokole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na gahunda z’Ubumwe bw’u Burayi, aho yanamushyikirije kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Slovenia

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza