IGIHE

Ambasaderi James Ngango yatanze Impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liechtenstein

0 25-10-2024 - saa 23:44, Karirima A. Ngarambe

Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2024, Ambasaderi James Ngango, intumwa nshya y’u Rwanda mu Bwami bwa Liechtenstein, yashyikirije Igikomangoma Alois, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Ubwami bwa Liechtenstein.

Ubwo Ambasaderi Ngango yashyikirizaga Igikomangoma Alois impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, yatanze ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, bugaruka ku mubano mwiza mu bijyanye na dipolomasi hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Liechtenstein, anashimangira ubushake bwo gukomeza ubufatanye no guteza imbere uwo mubano.

Mu biganiro aba bombi bagiranye, Igikomangoma Alois, cyagaragaje ko gishimangiye umubano mwiza uranga ibihugu byombi, ubumenyi ku bibazo biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’uruhare ibihugu bito bikwiye kugira mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’amahoro n’umutekano ku Isi.

Igikomangoma Alois kandi cyanakiriye Impapuro z’abandi ba Ambasaderi bashya icumi zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Bwami bwa Liechtenstein.

Mbere y’uwo muhango, Ambasaderi Ngango akaba yari yagiranye ibiganiro na Elena Klein, Umuyobozi Mukuru wa Porotokole wari uhagarariye Madamu Dominique Hasler, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Uburezi, na Siporo, aho yanamushyikirije kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Ikiganiro hagati yabo cyibanze ku gukomeza ubufatanye mu nzego zirimo umuco n’ubukerarugendo, ishoramari, serivisi z’imari, n’uburezi.

Uyu muhango ubaye nyuma y’aho Ambasaderi Ngango ashyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda Perezida wa Konfederasiyo y’u Busuwisi ku tariki ya 11 Kamena 2024 i Berne.

Uretse u Busuwisi na Liechtenstein, Ambasaderi Ngango yanagiriwe icyizere na Perezida wa Repuburika cyo guhagararira u Rwanda mu bihugu bya Otirishiya, Siloveniya, ndetse na Vatikani, aho azatanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu bihe biri imbere.

Ambasaderi James Ngango yatanze Impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liechtenstein

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza