IGIHE

Ambasaderi Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Madagascar

0 16-10-2024 - saa 21:26, Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi Emmanuel Hategeka, usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yashyikirije Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nka Ambasaderi utahafite icyicaro.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, ni bwo Ambasaderi Hategeka yakiriwe na Perezida Rajoelina mu biro bye, anamugezaho intashyo za Perezida Kagame.

Ubwo yatangaga izi mpapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Madagascar, Ambasaderi Hategeka yavuze ko arajwe ishinga no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Perezida Rajoelina yifurije ibihe byiza Perezida Kagame, anashimira iterambere u Rwanda rugezeho mu myaka 30 ishize rubikesha ubuyobozi bwiza.

Yahaye ikaze Ambasaderi Hategeka amwizeza ubufatanye ndetse no kurushaho kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Mu gihe yari ari muri Madagascar, Ambasaderi Hategeka yanabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, uw’ibidukikije, uw’ubukerarugendo, uw’ibikorwaremezo ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri icyo gihugu, baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ambasaderi Hategeka kandi yanahuye n’Abanyarwanda baba muri Madagascar baganira ku ngingo zinyuranye. Abahuye na we ni abagera kuri 70 bakorera imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera aho muri Madagascar.

U Rwanda na Madagascar bisanganywe umubano mwiza wagiye urangwa n’ingendo z’abayobozi batandyukanye b’ibihugu byombi basurana, nk’aho mu 2023 Perezida Rajoelina yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka30, ndetse yanitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida wa Repubulika byabaye muri Kanama uyu mwaka.

Ambasaderi Hategeka yashyikirije Perezida Rajoelina impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ambasaderi Hategeka yijeje kongera ubufatanye hagati y'u Rwanda na Madagascar

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza