IGIHE

Amb. Dr. Gashumba yavuze uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwita ku buzima bw’umugore n’umwana

0 4-10-2024 - saa 22:27, Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, unareberera inyungu zarwo mu bihugu birimo Norvège, Finland, Danemark na Iceland, Dr Diane Gashumba, yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize imbaraga nyinshi mu kwita ku buzima bw’umugore n’umwana.

Amb. Gashumba asanzwe akuriye itsinda ry’abagore b’aba Ambasaderi n’abanyafurika barimo abo mu bihugu bya Zambia, Botswana, Angola, Ghana, Zimbabwe, Tanzania, Kenya bahagarariye ibihugu byabo mu bihugu by’u Burayi bw’amajyaruguru.

Yasangije abandi urugendo u Rwanda rwagenze kugira ngo rugere ku bipimo bishimishije bijyanye n’imibereho y’abagore n’abana ndetse n’umuryango Nyarwanda.

U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi muri gahunda zo kwita ku buzima bw’abantu by’umwihariko ubw’abagore batwite n’abana ndetse no kubaka ibikorwa remezo birimo ibitaro, ibyumba by’abagore inzu babyariramo no guteza imbere igikoni cy’umudugudu.

Imbaraga zashyizwemo zatumye impfu z’ababyeyi bapfa babyara zigabanuka nubwo icyo kibazo kigihari.

Amb. Gashumba yagaragaje ko ubuyobozi bukuru bw’ igihugu bushyira umuturage imbere, kandi bukemera ko amahirwe angana ku batuye igihugu ari uburenganzira ntakuka.

Ku ruhande rw’ubuzima bw’umwana, rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya igwingira rikigaragara aho rwifuza ko nibura mu myaka itanu iri imbere rizaba ryageze kuri 15% rivuye kuri 33% ririho.

Uretse ubuzima n’imibereho by’abagore byahindutse ariko u Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu guteza imbere abagore mu nzego zifata ibyemezo, aho ubu abafite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko yarwo bageze kuri 63.75%.

Si aho gusa kuko no muri Sena y’u Rwanda ni bo bagize umubare munini kuko bangana na 14 bigize 53,8% mu gihe abagabo ari 12.

Mu nzego zisanzwe z’ubuyobozi n’aho ni ngombwa ko abagore bagomba kwiharira 30% by’abayoboye urwego runaka.

Muri iyo nama Amb. Diane Gashumba yagaragaje kandi ko icyizere abaturage b’u Rwanda bagirira ubuyobozi gituma gahunda z’iterambere n’imibereho myiza zihuta, kandi zigatanga umusaruro kuko abagenerwabikorwa bazigira izabo kandi bakazishyira mu bikorwa bishimye.

Yagaragaje uko u Rwanda rwabashije guhashya indwara zandura, n’imbaraga zirimo gushyirwa mu ndwara zitandura nka kanseri.

Yeretse ibigo nka Ferring Pharmaceutical, ICARS, IVI, Gynius, UNFPA, Smile Venture Hub ko gukorera mu Rwanda ari inyungu ikomeye ku mpande zombi.

Mu bandi batanze ibiganiro muri iyo nama harimo Ambasaderi wa Zibwabwe, Priscilla Misihairabwi Mushonga, Ambasaderi wa Uganda, Margaret M. Otteskov, uwa Ghana, Sylvia Naa Adaawa Annoh uwa Kenya, Amb. Angeline Musili n’abandi.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa

Amb. Diane Gashumba yagaragaje kandi ko icyizere abaturage b’u Rwanda bagirira ubuyobozi gituma gahunda z’iterambere n’imibereho myiza zihuta

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza