Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye ibirori byo gushyigikira “Meridian Ball 56”, umuhango w’ikirenga utegurwa n’Ikigo cya Meridian International Center buri mwaka hagamijwe gushimangira ubufatanye n’ubwuzuzanye mpuzamahanga binyuze mu guhuza abayobozi batandukanye, barimo abakozi ba leta, abayobozi b’amasosiyete, n’abadiplomate.
Iki gikorwa cyabereye i Washington DC Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, kigamije gushimangira ubufatanye mpuzamahanga hagati y’Abanyamerika n’abayobozi bo mu bindi bihugu, hagamijwe ubufatanye mu gukemura ibibazo bihuriweho n’isi.
Mu bitabiriye harimo Depite Sheila Cherfilus-McCormick, uhagarariye agace ka 20 muri Florida, ari kumwe n’umugabo we Corlie McCormick ndetse n’umuyobozi w’abakozi mu biro bye, Angelle Kwemo. Hari kandi Dr. John Nkengasong, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ryo kurwanya SIDA ku Isi akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano n’ubuvuzi bw’isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasaderi Dwight Bush, Umuyobozi ushinzwe gukorana n’inzego mu kigo Meridian International Center ndetse wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Maroc, na we yari mu bitabiriye hamwe n’abandi bashyitsi bakomeye.
Ambasaderi w’u Rwanda Mathilde Mukantabana yagaragaje intambwe igihugu cyateye mu myaka 30 ishize, ashimangira ko u Rwanda rwiyubatse ndetse ruri kugenda ruba nk’igicumbi cy’ibikorwa by’iterambere byinshi aho ruherereye.
Ambasaderi Dwight Bush yashimye uburyo u Rwanda rwakiriye neza iki gikorwa, agira ati "Meridian irashimira cyane Ambasaderi Mathilde Mukantabana ku buryo bwiza batwakiriye."
U Rwanda, Maroc na Tuniziya, nibyo bihugu bitatu bya Afurika byonyine bimaze kwakira uyu muhango, bigaragaza uburyo rugenda rugira ijambo rikomeye mu mahanga n’ubufatanye mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!