Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga ku ishuri rya Stiftung Louisenlund batewe inkunga na Ambassade y’u Rwanda mu Budage bateguye igikorwa cyo gusobanura no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni inyigisho zatangiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye tariki ya 1 Nyakanga kugeza tariki 3 Nyakanga 2024, mu ishuri rya Stiftung Louisenlund School.
Abana b’Abanyarwanda batanu biga muri iri shuri hamwe n’abarimu babiri bimenyereza umwuga muri Stiftung Louisenlund School bafatanyije gusobanura birambuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abanyarwanda baba i Stiftung Louisenlund bwatangaje ko iki gikorwa cyageze ku ntego kuko abo muri iri shuri basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo burambuye, abakora ku mutima, ndetse abayobozi b’ishuri n’abanyeshuri barabyishimira.
Hari amasaha yageraga abarimu bakajyana abanyeshuri babo bose ngo bigire hamwe amateka ya jenoside.
Abarimu b’Abanyarwanda bari mu mahugurwa kuri iri shuri basabwe gutanga isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri bigishamo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!