IGIHE

Abanyarwandakazi baba mu Budage beretswe amahirwe yo gushora imari mu Rwanda

0 10-03-2024 - saa 10:54, Mugisha Christian

Itsinda rya bamwe mu bagore b’Abanyarwanda baba mu Budage rimaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda, ryasobanuriwe amahirwe menshi y’ishoramari ari mu gihugu cyabo ndetse n’uburyo babyabyaza umusaruro.

Kuri uyu wa Kane ku ya 07 Werurwe 2024, iri tsinda ryagiranye ikiganiro kuri izi ngingo n’abari bahagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane [MINAFFET], Urwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize [RSSB], Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere [RDB], amabanki, n’ibindi bigo.

Muri iki kiganiro bamurikiwemo inzego nyinshi bashobora kwerekezaho amaso, ku buryo bishobora kuzamura igihugu bavukamo mu birebana n’ishoramari.

Mu rwego rwo kubereka ko umugore na we afite uruhare mu kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda, mu bagiye batanga ibiganiro harimo abagore bagenzi babo barimo abari mu rwego rw’ubwubatsi, ingufu n’ibindi.

Rwiyemezamirimo akaba n’Umuyobozi w’icyiciro cyihariye cy’abikorera kirimo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga muri PSF, Sekamana Thérèse, yavuze ko kuri ubu mu Rwanda nta mirimo igihari yahariwe abagabo gusa, ahubwo igisigaye ari ukumvisha abagore bose ko bagomba kwitinyuka.

Ati “Kuri aba [baturutse mu Budage], icyo dushimangiyeho ni ukubamara impungenge tukabumvisha ko hari n’abandi baje mu bihe bitandukanye bagakora ibikorwa by’indashyikirwa. Ibyo tubabwira ni ukuri, natwe ayo mahirwe twarayagize, bakomeze baze twubakire igihugu hamwe.”

Zimwe mu nzego bamurikiwe bafitemo amahirwe ni ubuhinzi n’inganda zitunganya ibibukomokaho, ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, urwego rwo gutanga serivisi z’ubuhuza mu kugura no kugurisha inyubako, ubwubatsi, urwego rw’ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’izindi.

Umukozi uhagarariye ibikorwa bya Diaspora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Uwimbabazi Sandrine Maziyateke, yabwiye IGIHE ko ubwitabire mu gushora imari mu Rwanda bukomeje kuzamuka ku Banyarwanda baba mu mahanga, akaba ari intambwe ikomeye ikomeje guterwa.

Yagize ati “Icyo twasaba aba bagore ni ugukomeza umwuka wo kwishyira hamwe bagakora ibikorwa bifatika, kuko inzego zo kubashyigikira zihari. Kandi ikindi turabasaba ko bakangurira na bagenzi babo basigaye ndetse banakomeze ishyaka ryo gukunda igihugu banagikundishe n’abana babo basize aho baba.”

Maziyateke yavuze ko Guverinoma ifite uburyo bwinshi bwo kwegera no guhamagarira Abanyarwanda baba mu mahanga gushora imari zabo mu Rwanda, burimo kubatumira mu nama zinyuranye zirimo n’izikorwa hifashishijwe iya kure zirebana n’ishoramari, kunyuza ubutumwa muri za ambasade, imbuga zinyuranye zirimo Rwanda Day n’ubundi buryo bwinshi.

Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin, igaragaza ko amadevise yoherezwa mu gihugu n’abanyarwanda baba hanze akomeje kuzamuka, aho mu mwaka wa 2023, yageze kuri kuri miliyoni 470$.

Umuyobozi uhagarariye abagore bo muri diaspora Nyarwanda yo mu Budage, akaba ari na we uyoboye iri tsinda, Ange Bella Kabano, yavuze ko yashimishijwe no kuba yarasanze hari gahunda ziha imbaraga ababa bashaka gushora imari mu Rwanda zirimo no kubagenera ibihembo.

Ati “Ibyo tweretswe byatugaruriye icyizere ndetse binatwereka akamaro ko kuza iwacu aho gushora mu mahanga, ibi mvuga bifite ibihamya kuko twaganirijwe n’ababigezeho kandi byose byagiye bigirwamo uruhare na Leta nziza, itanga amahirwe kuri bose.”

Zimwe mu ntego zihoraho muri za minisiteri n’inzego za Leta zinyuranye ni ugukomeza gushishikariza Abanyarwanda baba muri diaspora gukomeza gushora imari mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu.

Habayeho umwanya wo kuganira no gusabana no kuganira
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n'ab'ingeri zose bafite aho bahuriye n'urwego rw'imari mu gihugu
Iki kiganiro cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ku Kimihurura
Bamwe muri bo bari basanganywe ibikorwa mu Rwanda, abandi bataha bahize kubihageza vuba bidatinze
Hagaragajwe amahirwe abanyarwandakazi baba mu mahanga bashobora gushoramo imari mu Rwanda

Amafoto: Yuhi Irakiza Augustin

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza