Itsinda ry’abagize Ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda ( RPFA) ryitabiriye Imurikagurisha ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Foire de Libramont-2024), guhera tariki ya 26 kugeza 29 Nyakanga mu Mujyi wa Florenville mu Ntara ya Luxembourg mu Bubiligi.
Ni ku nshuro ya gatatu aba borozi b’ingurube bo mu Rwanda bitabiriye Imurikagurisha ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ngarukamwaka mu Bubiligi (Foire de Libramont).
Buri mwaka haza amatsinda atandukanye kugira ngo bagende bahererekanya ubumenyi bakuyemo ngo bubafashe mu kongerera agaciro k’ubu bworozi mu Rwanda, cyane cyane bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.
Foire de Libramont ni imurikagurisha rihuza abahinzi n’aborozi, inzobere muri uru rwego n’abaje kwihera ijisho no kwihahira ibikomoka ku matungo no ku buhinzi.
Uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Foire de Libramont 2023: L’agriculture, une histoire sans faim? Elevons, cultivons, transmettons’’; ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Tworore, duhinge kandi tubisigire abakiri bato.’’
Ni imurikagurisha rihuza abahinzi n’aborozi batandukanye cyane cyane bagizwe ahanini n’abo ku Mugabane w’u Burayi, aho abahanga baba berekana ubumenyi n’ibyavumbuwe ku bushakashatsi bakoze muri uru rwego, ibifasha n’abitabiriye kugira ibyo bajya kunoza.
Mu kiganiro na Jean Claude Shirimpumu uhagarariye aborozi b’Abanyarwanda bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube (Rwanda Pig Farmers Association: RPFA) akaba n’Umuyobozi wa Agribusiness Farm Ltd, Jean Claude Shirimpumu, yavuze ko gusura iri murika ari ukwiyungura ubumenyi.
Ati “Twe turi mu bworozi, kuza gusura iri Murikagurisha ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Libramont hari byinshi tuhungukira, cyane ko uko nagiye ndisura ngenda nunguka ibishya byinshi. By’umwihariko nkatwe bari mu bworozi bw’ingurube twasobanukiwe neza uburyo bagaburira amatungo yabo, n’uko bita ku cyororo cyabo bagamije kugira ngo bagere ku musaruro mwiza.”
Yakomeje agira ati “Dusobanukirwa kandi ukuntu ikintu cyo gutera intanga cyateye imbere hano, bafite ibigo by’ubushakashatsi bubikwirakwiza hose, bakagira aborozi boroza abandi, bakanagira aborozi bita ku gushyira ku isoko inyama.”
Shirimpumu kandi yavuze ko bahigiye uburyo bwiza bwo kubika inyama hakoreshejwe ibyuma bikonjesha.
Yavuze ko banabasobanuriye uburyo mu Rwanda hasigaye hatangwa intanga hifashishijwe drones.
Ati “Twunguranye kandi ibitekerezo aho twababwiye ko natwe ubu twatangiye gufata intanga, batangazwa n’uko aborozi bo mu Rwanda bazibona bazigejejweho na drone, birabatangaza kuba dufite iryo terambere. Icyo twahavanye rero ni uko tugomba gukora cyane tukagira amakuru, kandi tukayahererekanya”.
Yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwihugura no gushimira Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku nkunga babaha n’umuryango Enabel bakorana.
Mu bitabiriye iri murikagurisha Foire de Libramont-2024 baturutse mu Rwanda, harimo Brigitte Mukandoha wororera mu Karere ka Bugesera, Umuhoza Rango wororera mu Karere ka Rusizi watangiye no kongera umusaruro w’inyama zikomoka ku ngurube, Bavugamenshi Jonas, wororera mu Karere ka Rwamagana na Jean Marie Nzabakurana wororera i Musanze.
Shirimpumu yavuze ko bafite inyota yo kumenya kugira ngo bazamure umusaruro uva ku matungo borora babashe kugemurira amasoko ibiyaturukaho haba mu gihugu cyangwa no mu mahanga.
Abandi bitabiriye kandi barmo Myambi Celestin, waje ahagarariye Enabel, umuryango nterankunga w’Ababiligi ufasha by’uwihariko Minisiteri y’ubuhinzi n’uworozi ukanafasha ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu bikorwa.
Foire de Libramont, ni imurikagurisha rikomeye cyane mu Burayi. Buri mwaka ryakira abantu bashya abagera ku bihumbi 200 baba bagiye kwihera ijisho.
Ryakira kandi abamurika bashya bagera kuri 700 bahagarariye ibicuruzwa birenga ibihumbi bine biba bimurikirwa ku buso bwa metero kare ibihumbi 200.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!