Abanyarwanda bitabiriye Imurikabikorwa Mpuzamahanga rya Dakar (Foire Internationale de Dakar /FIDAK 2024) ryabaye ku nshuro ya 32, bagaragaje ko bishimiye byinshi baryungukiyemo, birimo kubona abafatanyabikorwa bashya n’abaguzi b’ibyo bari baje kumurika.
Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryanahuriranye no kwizihiza imyaka 50 rimaze ritangijwe, rikaba ryasojwe ku mugaragaro ku mugoroba wo ku Cyumweru ku wa 15 Ukuboza 2024.
Iri murikabikorwa ryabereye mu Mujyi wa Dakar kuva tariki ya 28 Ugushyingo kugeza ku ya 15 Ukuboza 2024, u Rwanda na Guinea bikaba byararitumiwemo nk’Ibihugu by’Imena, ryitabiriwe n’ibigo bisaga 20 byo mu Rwanda byaje kumurika ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) harimo ibikorwa by’ubukorikori, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’icyayi n’ikawa by’u Rwanda, hakaba n’ibigo byitabiriye mu rwego rwo kugaragaza ibyiza nyaburanga by’igihugu mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda.
Abitabiriye iryo Murikabikorwa bagaragaje ko uretse kuba barabashije kugurisha ibyo bazanye kuko byakunzwe cyane, banabonye umwanya wo gushaka amasoko y’ibikorwa byabo mu Gihugu cya Senegal, banubaka umubano n’abavuye mu bindi bihugu, banumvikana ku buryo basangira ubumenyi n’ubunararibonye.
Muri icyo gihe cy’imurikabikorwa, Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego, bateguye n’ibindi bikorwa binyuranye mu rwego rwo kugaragaza amahirwe ari mu ishoramari mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego hateguwe ibiganiro binyuranye byo kugaragariza Abashoramari bo muri Senegal n’ahandi, amahirwe ari mu ishoramari mu Rwanda. Hateguwe Umunsi wiswe “Rwanda Day” aho Imurikabikorwa ryabereye, mu Kigo gishinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga cya Senegal (CICES), witabirwa n’abahagarariye ibihugu byabo muri Senegal, bamwe mu Banyarwanda batuye muri Senegal, kimwe n’abitabiriye Imurikabikorwa. Uretse ibyo hanateguwe igitaramo cyabereye kuri Hotel King Fahd Paace.
Hose hibanzwe ku ishoramari mu Rwanda, ibicuruzwa byaje kumurikwa bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kwerekana umuco Nyarwanda no kumurika imideri ikorerwa mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Michelle Umurungi, witabiriye izo gahunda, yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cyashoboye kwiyubaka binyuze mu kugira icyerekezo cyagutse cy’iterambere ry’ubukungu bwacyo, bishingiye ku cyerekezo cya Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
Yavuze ko hashyizweho uburyo bworoshya ishoramari mu Rwanda, burimo amategeko arengera abashoramari anabungabunga imari yabo, gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa, gushyiraho inzego zifite mu nshingano ishoramari kandi zifite ubushobozi, kubaka ibyangombwa nkenerwa mu rwego rw’ibikorwa remezo harimo n’iby’ikoranabuhanga, kuko intego ari ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Umurungi kandi yagaragaje ko ibikorerwa mu Rwanda bifite isoko rinini mu karere ndetse no ku Isi hashingiwe ku masezerano arimo ay’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, isoko rusange ry’Ibihugu by’Amajyepfo n’Uburasirazuba bwa Afurika (COMESA), kimwe n’amasezerano ari ku rwego rw’umugabane wa Afurika (AfCFTA).
Mu gihe kandi cy’iri Murikabikorwa, hanabaye ikiganiro muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubucuruzi ya Sup De Co iri i Dakar, aho Michelle Umurungi yabahaye ikiganiro ku mikorere ya gahunda yo gucuruzanya hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) iganisha ku kugira Afurika iteye imbere kandi itekanye. Iri soko ni ryo ryagutse ku Isi rihuriweho n’abantu bayingayinga miliyari 1 na miliyoni 400 batuye ku Mugabane wa Afurika.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yagaragaje ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe nk’igihugu cy’Umushyitsi w’Imena muri FIDAK 2024 aho bizihizaga imyaka 50 ya FIDAK itangijwe na Perezida Leopord Sedar Senghor wayoboye Senegal akanashinga Ikigo cy’Ubucuruzi Mpuzamahanga cya Senegal - CICES, bishimangira umubano mwiza uri hagati yarwo na Sénégal n’ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukorana cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, aho muri Senegal hashobora gucururizwa ibikorerwa mu Rwanda no mu Rwanda hagacururizwa ibyakorewe muri Senegal.
Ambasaderi Karabaranga yagarageje ko hari byinshi abatuye umugabane wa Afurika bajya gushakira mu mahanga ya kure kandi biboneka ku mugabane wa Afurika kandi ku giciro cyiza. Hakaba hakenewe kongera ubumenyi mu gukora ibicuruzwa bihangana n’ibindi ku isoko bityo ibihugu bya Afurika bikaba bikwiye kubyaza umusaruro aya masoko.
Yagaragaje kandi ko iri murikagurisha, ryabaye umwanya mwiza wo kugaragaza uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo by’ibibazo byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. U Rwanda na Sénégal bikaba byariyemeje gushimangira intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane wa Afurika no gusangira ubumenyi.
Mu gitaramo n’abashoramari ahabaye no kwerekana imideri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!