Tariki ya 4 Nyakanga 1994, abantu basaga 400 barimo Abanyarwanda batuye muri Sénégal, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Sénégal, bizihije imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta ya Sénégal n’iz’abikorera barimo Minisitiri Birame Soulĕye DIOP, ushinzwe Ingufu, Peteroli na Mine wari uhagarariye Guverinoma y’igihugu cye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu anashima ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi zikanabohora u Rwanda.
Yanashimye kandi ubutwari n’ubwitange byaranze ingabo za Sénégal zari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zakoze uko zishoboye zibyibwirije zikarokora bamwe mu bahigwaga n’abicanyi.
By’umwihariko yashimye uruhare ntagereranywa rwa Capitaine Mbaye Diagne waguye mu Rwanda tariki ya 31 Gicurasi 1994 ari mu bikorwa byo gutabara abahigwaga, ashimangira ko ubwo butwari n’ubumuntu bwe byamuranze, Abanyarwanda bazahora babizirikana.
Amb. Bizimana yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwashyize imbere kugarura amahoro n’umutekano ku buryo bwuzuye, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ubutabera bwunga, guha abenegihugu ijambo n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa n’ubwisanzure mu gihugu nta vangura iryo ariryo ryose bityo bagafatanya gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’igihugu.
Yanashimye ubufatanye n’ibindi bihugu by’inshuti by’umwihariko Sénégal byagize uruhare runini mu kwiyubaka k’u Rwanda, ubu u Rwanda rukaba rwishimira intabwe rugezeho, mu mibereho y’abaturage, ubukungu, ibikorwa remezo bigezweho, ikoranabuhanga byose bishingiye ku mahoro n’umutekano rufite kandi ruharanira ko unagera no ku bandi aho rugira uruhare mu kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi.
Yagaragaje ko umubano n’igihugu cya Sénégal uzakomeza gutera imbere by’umwihariko hashimangirwa ubufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, uburezi n’izindi hagamijwe iterambere kandi ko bizakomeza gushimangira uwo mubano.
Minisitiri Birame Souleye DIOP, ushinzwe Ingufu, Peteroli na Mine wari uhagarariye Guverinoma ya Sénégal mu munsi mukuru wo kwibohora yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi baranzwe n’ubudaheranwa, ubumwe bugashyirwa imbere ubu igihugu kikaba ari intangarugero ku mugabane wa Afurika.
Yagaragaje ko ubufatanye n’ubuhahirane aribyo bikwiye kuranga ibihugu bya Afurika, by’umwihariko ashimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal kandi ko bugomba gukomeza gushyirwamo ingufu kurushaho binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!