Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Buyapani bizihije Isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ari nayo myaka rwagizemo iterambere rifatika mu nzego zitandukanye.
Ni igikorwa cyabaye ku itariki ya 9 Nyakanga uyu mwaka.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Marie Claire Mukasine yibukije abitabiriye iki gikorwa ko uretse kwibohora, imyaka 30 yanaranzwe n’ituze ndetse n’umutekano, ndetse ibi bikaba binajyanye n’insanganyamatsiko y’uwo munsi igira iti “Urugendo rw’u Rwanda rurakomeje,” ishimangira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubakira ku byagezweho mu rugendo rugana ku iterambere rirambye.
Ambasaderi Mukasine yashimangiye ko itariki ya 4 Nyakanga 1994 ubwo u Rwanda rwabohorwaga, ari bwo rwigaruriye ishema ryarwo ndetse n’ubushobozi bwo kongera kwiyubaka bundi bushya.
Yanagarutse ku baguye ku rugamba barwanira kubohora u Rwanda, avuga ko abakiri bato ari bo shingiro ry’ahazaza h’u Rwanda.
Ati “Turashimira abagize uruhare mu kubohora u Rwanda ndetse n’Intwari zatabarutse kugira ngo u Rwanda rwigenge kandi rwunge ubumwe.”
Kuva u Rwanda rwabohorwa, rwateye intambwe ifatika mu rugendo rw’iterambere muri rusange kandi mu nzego zose, ku buryo nk’icyizere cyo kubaho cyikubye kabiri, kuri ubu kikaba kigeze ku myaka 69.
Ibi kandi byajyanye no gukura abaturage benshi mu bukene, abagore bahabwa ijambo ndetse mu Nteko Ishinga Amategeko iheruka, hejuru ya 60% by’abayigize bari abagore. Ni mu gihe kandi Abanyarwanda barenga 90% bafite ubwishingizi bw’ubuzima, kandi u Rwanda rukaza mu bihugu byorohereza abashoramari gukora ubucuruzi bwabo.
Ubumwe n’ubwiyunge ni indi ngingo ikomeye u Rwanda rwabashije kugeraho mu myaka 30 ishize, mu gihe ubutabera bwatanzwe n’Inkiko Gacaca bwagize uruhare mu gutuma Abanyarwanda bakomeza urugendo rwo kwiyubaka n’iterambere.
Yanagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko “Iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rigomba kurindwa” n’urubyiruko rw’uyu munsi.
Ati “Intego yacu ni ukugira u Rwanda urw’Abanyarwanda bose.”
Ambasaderi Mukasine yanagarutse ku bibazo u Rwanda rwanyuzemo n’uburyo rwabashije guhangana nabyo kubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
Ati “Ubu u Rwanda rwunze ubumwe kurusha ikindi gihe cyose, kandi ni amahitamo meza y’ishoramari muri Afurika. Ndabashishikariza gusura u Rwanda mukirebera ubwiza bw’igihugu.”
Yanagarutse kandi ku mibanire y’u Buyapani n’u Rwanda, yatangiye ahagana mu 1965 ubwo Masaya Hattori waturutse muri Banki y’u Buyapani yageraga mu Rwanda nka Guverineri wa kabiri wa Banki Nkuru y’u Rwanda. Uyu muyobozi yagize uruhare rufatika mu gutangiza serivisi z’imari mu Rwanda.
Yanavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani buzakomeza guteza imbere imikoranire binyuze mu miryango nka JICA ufite Ibiro i Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!