IGIHE

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko

0 14-07-2024 - saa 21:54, Karirima A. Ngarambe

Kuri iki cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024 wari umunsi udasanzwe mu ba Nyarwanda batuye mu Mahanga, ni umunsi bazindutse bajya kwitorera Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Mu Bubiligi bazindutse cyane kuko benshi baturukaga mu Mijyi itandukanye ngo bahurire kuri site eshatu zari zarateguwe, ari zo Liège, Anvers na Bruxelles.

I Bruxelles kuri Rwanda House, inzu Ambasade y’u Rwanda ikoreramo, aba mbere bari abaseseri bahageze saa kumi n’ebyiri, aho babanje kurahirira imirimo bari bagiye gutangira.

Saa Moya nibwo abatora ba mbere bari bahageze, umunsi waranzwe n’ubwinshi bw’abaje gutora batururutse hirya no hino.

Mu kiganiro na André Bucyana, Charge d’Affaires muri amabasade y’u Rwanda, wari umuhuzabikorwa w’iki gikorwa yavuze ko igikorwa cyagenze neza kuko cyitabiriwe cyane.

Ati "Twafashe icyemezo cyo kongera amasaha kuko byari biteganyijwe ko turangiza saa Cyenda, twasabye ubuyobozi bw’amatora i Kigali NEC ko twakongera amasaha kubera abantu benshi, barabitwemerera. Tunamenyesha na Polisi ya hano kugira ngo badufashe kuko abantu bari benshi n’imodoka ari nyinshi."

Ku zindi site yavuze ko naho byagenze neza nabo bongereye igihe kugeza saa kumi n’imwe. Ubu Anvers, Liège na Luxembourg bamaze kugeza amajwi hano.

Yongeyeho ko "Mboneyeho umwanya wo gushimira abakorerabushake bo muri Diaspora yo mu Bubiligi bari hano guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo."

Umwe mu baje gutora utuye mu Bubiligi, Mukayijire Laëtitia, yabwiye IGIHE ko yishimiye uko amatora yateguwe kandi abantu ari benshi kandi gahunda zose zikagenda neza.

Ati "Imirongo yari miremire ariko ntubone babyigana, mbese yari mu mucyo, kandi gutora ni inyungu cyane kuko iyo utoye uwo wifuza ko yazakugirira akamaro wumva nawe hari itafari ushyizeho. Kandi ni ishema ku Munyarwanda uba mu mahanga uza muri Ambasade ukumva uri iwanyu ukihitiramo abayobozi "

Mukantwari Adrienne na we ati "Natwe twishimiye uko amatora yagenze, cyane kubona urubyiruko rwakuriye hano nyuma y’imyaka 30 nabo baje kwitorera abayobozi."

Uwitwa Omar na we yagize ati "Igihe cy’amatora cyageze tutari mu Rwanda ariko ntibyatubujije gutora hano mu Bubiligi ."

Nizigiyimana Victor wari watashye ubukwe bw’umukobwa we yavuze ko yishimiye kuba yabonye uko atora n’ubwo atari ari mu Gihugu, ati "Byerekana uko Ambasade yacu i Bruxelles yabiteguye neza."

Ingabire Ruth ati "Nari i Bruxelles mu rwego rw’akazi ariko mbona uburyo bwo gutora byanshimishije cyane."

Uko amatora mu Bubiligi yagenze mu mafoto:

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza