IGIHE

Abanyarwanda baba muri Mozambique bizihije Umunsi wo Kwibohora, bashima ubutwari bw’Inkotanyi

0 6-07-2024 - saa 12:57, Ntabareshya Jean de Dieu

Abanyarwanda baba muri Mozambique n’inshuti z’u Rwanda bizihije imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, bashima ubutwari bwaranze Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikabasha kubaka igihugu cyari cyarasenyutse.

Ibi birori byabaye ku wa 5 Nyakanga 2024. Byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpunzamahanga ndetse n’Abanyarwanda baba muri Mozambique barenga 250.

Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mpuzamahanga muri Mozambique, Manuel José Gonçalves, yavuze ko ibihe byaranze u Rwanda mbere yo kwibohora byari bikomeye ku buzima bw’ikiremwamuntu, mu buryo butazibagirana.

Ati “Ubu u Rwanda ni urwibutso n’ikimenyetso cyo gukiza no kubungabunga ubuzima bw’ikiremwamuntu ku Isi, bikaba bigaragazwa n’ubwitabire bwinshi bw’abahagarariye imiryango n’ibihugu byabo muri uyu muhango”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ku mateka y’imibanire y’u Rwanda na Mozambique, anashimira uburyo u Rwanda rurimo gufatanya n’Ingabo z’icyo Gihugu guhashya umutwe w’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donat Ndamage, yavuze ku rugendo n’agaciro ko kwibohora ndetse n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu mibereho, ubukungu ndetse na Politiki.

Yashimiye Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, n’Abanyarwanda baharaniye bakitangira kubohora u Rwanda.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rutekanye ndetse rukaba rugira n’uruhare mu kubungabunga umutekano no kugarura amahoro mu bindi bihugu birimo Mozambique na Centrafrique.

Yashimiye urugero rw’imibanire myiza u Rwanda na Mozambique bigezeho.

Ibirori byaranzwe n’imbyino z’Itorero Ikirezi ry’Urubyiruko rw’u Rwanda, ndetse n’irya Mozambique ‘Associação cultural Bonga Mbilo’, herekanywe kandi n’amashusho agaragaza amateka n’urugamba rwo kwibohora.

Uyu muhango wahuje Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda muri Mozambique
Abahagarariye ibihugu byabo muri Mozambique bari bitabiriye uyu muhango
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bifatanyije muri ibi birori
Habayeho umwanya wo kugaragaza imbyino nyarwanda
Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mpuzamahanga muri Mozambique, Manuel José Gonçalves, yagaragaje ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo byari bikomeye
Ambasaderi w'u Rwanda muri Mozambique, Col. (Rtd) Ndamage Donat, yashimye ingabo za RPA zabohoye igihugu
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu batandukanye
U Rwanda na Mozambique byashimye umubano n'ubufatanye ku mpande zombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza