Kuwa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, abantu basaga 300 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba mu Bwami bwa Jordanie bahuriye mu murwa mukuru Amman, bizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.
Ni ku nshuro ya mbere Ambasade y’u Rwanda muri Jordanie hari hizihirijwe umunsi wo Kwibohora nyuma yo gufungura imiryango mu minsi ishize.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Igikomangomakazi, Basma Bint Talal, Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi muri icyo gihugu Yousef Alshamali, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordanie, Urujeni Bakuramutsa yasobanuriye abitabiriye ko kwibohora ku Banyarwanda ari umwanya wo guha icyubahiro ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikabohora u Rwanda.
Urujeni yavuze ko kwibohora ari umwanya wo kwishimira ibyo igihugu kimaze kugeraho, no guhiga kugira ngo ahazaza habe heza.
Yagarutse kandi ku rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, aho iterambere ryashingiye cyane ku kwishakamo ibisubizo bijyanye n’ibibazo byari byugarije igihugu.
Bimwe muri ibi bisubizo u Rwanda rwishatsemo harimo nk’Inkiko Gacaca zatume hatangwa ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no ku Bayikorewe, hagacibwa imanza zigera kuri miliyoni ebyiri ubusanzwe ari gutwara imyaka isaga 200 ngo zirangire iyo hakoreshwa uburyo busanzwe.
Yagarutse kandi ku kamaro k’abajyanama b’ubuzima mu buvuzi bw’u Rwanda, gahunda yo kuvana abaturage mu bukene izwi nka Girinka n’ibindi.
Kubera isomo ry’ibyo u Rwanda rwanyuzemo, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yavuze ko byahaye u Rwanda imbaraga zo gufasha abari mu bibazo nk’ibyo rwanyuzemo, ku buryo ubu ruri mu bihugu bigira uruhare runini mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi.
Ambadaderi Bakuramutsa yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Jordanie, ushingiye ku bwubahane, icyerecyezo kimwe n’ejo hazaza heza.
Yijeje ko ibihugu byombi byiyemeje ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo, ubizima, ishoramari n’ibindi.
Muri uyu muhango kandi herekanwe icyegeranyo “Visit Rwanda’ kigaragaza ibyiza by’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!