Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga, Ambasade y’u Rwanda muri Indonesia, iyobowe na Ambasaderi Sheikh Abdul Karim Harelimana, yizihije Umunsi wo kwibohora ku nshuro yayo ya 30, mu murwa mukuru Jakarta.
Hibutswe imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, hashimwa uruhare rw’ingabo za RPA zahoze ari iz’Umuryango FPR Inkotanyi zitanze mu guharanira kurema igihugu gishya kandi gitekanye.
Mu banyacyubahiro bitabiriye ibirori barimo Tirta Nugraha Mursitama, Minisitiri wungirije ushinzwe guhuza ishoramari muri Minisiteri y’ishoramari ya Repubulika ya Indonesia wari Umushyitsi w’icyubahiro, harimo ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Indonesia, abayobozi batandukanye, Abanyarwanda, abafatanyabikorwa ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Ambasaderi Herelimana yashimiye byimazeyo uruhare runini kwibohora byagize ku Rwanda ndetse n’aho u Rwanda rugeze ubu, kugarura icyubahiro cyu Rwanda no gutanga umutekano wizewe n’icyizere ku Banyarwanda bose.
Minisitiri Mursitama yashimye Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage ku ntambwe imaze guterwa, anibutsa inama yahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’uwa Indonesia mu kwezi gushize ubwo hari umuhango wo gufungura ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri Indonesia.
Icyo gihe hasinywe amasezerano atatu arimo ay’ubufatanye rusange, Amasezerano y’ubwumvikane ku nama nyunguranabitekerezo ya politiki hamwe n’amasezerano y’ubwumvikane ku ikurwaho rya Visa ku bafite pasiporo z’akazi.
Mu rwego rw’ishoramari, yatangaje ko minisiteri yabo yiteguye gufatanya na guverinoma y’u Rwanda gushyiraho ubufatanye bw’ishoramari mu bihugu byombi.
Ambasade y’u Rwanda muri Indonesia yafunguwe ku mugaragaro muri Kamena 2024; yiyemeje kurushaho kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Indonesia kandi ibihugu byombi bimaze gushyiraho ubufatanye mu bice byinshi birimo ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, uburezi, n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!