IGIHE

Abanyarwanda baba muri Amerika bagiye guteranira mu Rwanda

0 5-07-2025 - saa 20:01, IGIHE

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yehoyada Mbangukira, yatangaje ko bitegura guhurira mu Rwanda muri Kanama 2026.

Yabitangaje ku wa 5 Nyakanga 2025 mu gikorwa cya Rwanda Convention 2025 cyabere i Dallas muri Leta ya Texas.

Abanyarwanda baba muri Amerika ni benshi kuko hari imiryango (Rwandan Community) 31 ihuriza hamwe ababa muri Leta 22 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mbangukira yavuze ko bagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo, kuko nk’urugero mu minsi ishize batanze umusanzu muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi.

Yahamije ko mu 2026 muri Kanama Abanyarwanda baba muri Amerika bazasura u Rwanda.

Ati “Kuva ku wa 6-9 Kanama 2026, Abanyarwanda twese twitegura hakiri kare, nituva hano mukwiye kuba muzi ko mu mwaka utaha tuzahurira i Kigali. Buri wese wabikomeye amashyi abwire abandi bantu batanu mu nshuti ze. Muzaze tujye mu Rwanda mu 2026 nyuma y’Igikombe cy’Isi. Ntimuzagisibe ariko nikirangira tuzahurire i Kigali.”

Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bagira uruhare muri gahunda nyinshi zizamura ubukungu bw’igihugu zirimo kubaka inzu, ishoramari mu ngeri zitandukanye ndetse boherereza abo mu miryango n’inshuti zabo amafaranga bakoresha ibikorwa binyuranye.

Mu 2024 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda arenga miliyoni 502$. Ababa muri Amerika bonyine bohereje i Kigali miliyoni 233 z’Amadolari icyo gihe.

Yehoyada Mbangukira yahamije ko Abanyarwanda baba muri Amerika bazasura igihugu cyabo mu 2026
Abanyarwanda baba muri Amerika bahuriye mu gikorwa bita 'Rwanda Convention'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza