IGIHE

Abanyarwanda baba mu Bushinwa bizihije Umunsi wo Kwibohora

0 22-07-2024 - saa 19:19, Mugisha Christian

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yagaragaje ko Kwibohora ku nshuro ya 30 ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, Abanyarwanda bakareba aho igihugu cyavuye, ashimangira ko iterambere ryagezweho rigaragara mu buryo bwose, yaba mu bukungu n’imibereho y’abaturage.

Ni ingingo yagarutseho ku wa 19 Nyakanga 2024, ubwo Abanyarwanda baba mu Bushinwa hamwe n’abayobozi bagize guverinoma y’iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri iki gihugu, n’inshuti z’u Rwanda bari bahuriye hamwe mu mu rwego rwo kwizihiza ku Nshuro ya 30 umunsi wo Kwibohora.

Ni igikorwa cyabereye kuri ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu cyo muri Aziya.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yavuze ko umunsi wo kwibohora ari umunsi wo kwibuka ababohoye igihugu n’abatanze ubuzima bwabo kubera iyo mpamvu.

Ambasaderi Kimonyo, yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize byagezweho kubera imbaraga z’abaturage b’u Rwanda n’ubuyobozi bwabo, bufite icyerekezo buyobowe na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Kuri tariki ya 4 Nyakanga 1994, abagabo n’abagore b’intwari bo muri RPA bayobowe na Perezida Kagame, bashyize iherezo ku butegetsi bw’abajenosideri bwari bwarimitse amacakubiri n’urwango byaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yahitanye abarenga miliyoni imwe.”

“Iyi ntsinzi ni yo yabaye urufatiro rukomeye u Rwanda rw’uyu munsi rwubakiyeho”.

Ambasaderi Kimonyo yashimiye cyane ibihugu byafashishe u Rwanda muri urwo rugendo birimo n’u Bushinwa, avuga ko “Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa bushingiye ku bwubahane no guharanira inyungu ku mpande zombi”.

Intumwa idasanzwe ishinzwe ibihugu byo mu ihembe rya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa, Ambasaderi Xue Bing, yashimye impinduka u Rwanda rwagize mu myaka 30 kuva ku kwibohora, ashimangira ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda uzaramba.

Ati “U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburasirazuba. Mu myaka ya vuba aha, ku buyobozi bwa Perezida Kagame, leta n’abaturage b’u Rwanda bakoranye bahuje imbaraga kugira ngo batsinde amateka mabi, bubaka ubumwe, bashakishe inzira y’amajyambere bihitiyemo.”

Ambasaderi Xue Bing, yaboneyeho n’umwanya wo gushima imigendekere myiza y’amatora y’abadepite yakomatanyirijwe hamwe n’ay’umukuru w’igihugu, yatsinzwe n’umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Ati “Ndashimira cyane u Rwanda kandi tubifurije gukomeza gutera imbere no gukomeza inzira y’amajyambere n’impinduka.”

Iki gikorwa cyaranzwe n’imbyino n’indirimbo ndetse n’umwanya wo kwerekana filime mbaramakuru, byari bikubiyemo amateka yo kubohora igihugu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba mu Bushinwa
Impande zombi zijeje gukomeza gufatanya muri byinshi
Ambasaderi Kimonyo, yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize byagezweho kubera imbaraga z’abaturage b’u Rwanda n’ubuyobozi bwabo
Ambasaderi Kimonyo yashimiye cyane ibihugu byafashishe u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka, birimo n’u Bushinwa
Intumwa idasanzwe ishinzwe ibihugu byo mu ihembe rya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa, Ambasaderi Xue Bing, yashimye impinduka u Rwanda rwagize mu myaka 30 kuva mu bihe byo kwibohora
Ababyinnye imbyino za Kinyarwanda biganjemo abakiri bato
Hafashwe n'umwanya wo gucinya akadiho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza