IGIHE

Abanyarwanda baba i Burayi biyemeje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo

0 7-10-2024 - saa 22:18, Karirima A. Ngarambe

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi, biyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo no kongera ingano y’amafaranga bohereza mu gihugu.

Ni ingingo yagarutseho mu mwiherero wabereye muri Denmark hagati ya tariki 05-06 Ukwakira 2024, ugahuza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abandi Banyarwanda baba ku Mugabane w’u Burayi.

Wari ubaye ku nshuro ya 12, witabirwa n’abarenga 700 baba mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

Mubawitabiriye hari harimo Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ibikorwa byabo mu mahanga cyangwa mu Rwanda, ibigo by’imari birimo za banki, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’ubucuruzi n’andi masosiyete akora ibikorwa bitandukanye arimo akora ibijyanye n’ubwubatsi n’ibindi.

Hari hari kandi n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yagize ati “Tubona ko ari umwanya mwiza aho Abanyarwanda baba muri diaspora bahura bakaganira ku bibazo bibareba hagati yabo ariko banaganire ku ruhare rwabo bafite ku iterambere ry’igihugu cyabo.”

Ati “Byari ukugira ngo abanyamuryango bahure, bidagadure, baganire ndetse banafate imyanzuro. Bavuyemo biyemeje kongera ubufatanye hagati y’inzego za leta, iza FPR ndetse n’iz’abikorera.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu byaganiriweho muri uyu mwiherero, harimo no kongera amafaranga yoherezwa mu Rwanda avuye hanze.

Ati “Biyemeje kongera imbaraga mu kongera amafaranga yajyaga ava hano ajya mu Rwanda yaba ari ayo gufasha imiryango, ayo bashora mu mishinga ibyara inyungu, ariko baniyemeza no gukurura abashoramari kugira ngo baze bafatanye mu mishinga inyuranye mu gihugu irimo iyo kubaka amazu aciriritse, imishinga y’uburezi, iy’inganda n’iyindi. Babiganiriye mu biryo bufatika ku buryo nyuma y’uyu mwiherero ubona ko hari ikintu gifatika kizagerwaho kubera ibitekerezo byatangiwe hano.”

Muri uyu mwiherero hanashyizweho itsinda ryihariye rizajya rikurikirana gahunda z’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafatiwe muri uyu mwiherero wabaye iminsi ibiri.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko mu bindi byaganiriwe harimo no gushyira ingufu muri gahunda zo guhuza Abanyarwanda baba mu bihugu byo mu Burayi no kurushaho kumenyekanisha u Rwanda no guharanira isura nziza yarwo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark, Dr Diane Gashumba, yashimiye ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi k’ubwo guha urubuga Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo batekereze ku byo bakora bikagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Twarasabanye, ni umwiherero wari urimo urugwiro muzi ko twari turi no kwishimira intsinzi y’amatora, ariko nanone tuganira ibikorwa byinshi dushobora gukorera igihugu cyacu. Haje n’igitekerezo cyo gutangira gutegura amaserukiramuco yo kurata u Rwanda mu bihugu byo mu Burayi.”

Umuyobozi w’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye muri Denmark, Dr Ngoga Innocent, yavuze ko “ntabwo twasoza iki gukorwa ntashimiye nyakubahwa Chairman wacu, Paul Kagame waduhaye aya mahirwe nk’abanyamuryango ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”

Ati “uyu munsi ni amahirwe adasanzwe kuba twabonye intumwa ya Chairman wacu, Umunyamabanga Mukuru, Gasamagera Wellars ndetse n’Abakomiseri baje bamuherekeje.”

Yavuze ko ibiganiro bagiranye bibasigiye umukoro wo gukomeza gukorera hamwe mu guteza u Rwanda imbere.

Umuhanzi Intore Masamba yasusurukije abari bitabiriye uyu mwiherero, afatanyije n’abandi barimo na Mireille Mukakigeri.

DJ Moze waturutse Stockholm muri Suède yasusurukije abitabiriye uyu mwiherero
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, mu kiganiro na IGIHE
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars
Umuyobozi w’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye muri Denmark, Dr Ngoga Innocent yavuze ko ibiganiro bagiranye bibasigiye umukoro wo gukomeza gukorera hamwe mu guteza u Rwanda imbere
Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark, Dr Diane Gashumba, yashimiye ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku bwo guha urubuga Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo batekereze ku byo bakora bikagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark, Dr Diane Gashumba, aganira n’itangazamakuru

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza