IGIHE

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baba mu Bubiligi bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza Kagame

0 7-07-2024 - saa 20:13, Karirima A. Ngarambe

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu bice bitandukanye by’u Bubiligi bahuriye mu gikorwa kigamije kwamamaza umukandida w’umuryango wabo, Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ni igikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Bruxelles ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga mu 2024. Cyitabiriwe n’Umuyobozi w’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baba mu Bubiligi, Habimana Abby ndetse na Charge d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana.

Hari uyobora Abanyamuryango batuye mu Buholandi Claude Ndabarasa n’itsinda yari ayoboye baje kwifatanya na bagenzi babo. Hari kandi n’abanyamuryango baturutse mu Rwanda.

Abitabiriye iki gikorwa, bagarutse ku iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka itatu ishize, ruyobowe na FPR Inkotanyi, ku isonga hakaba Paul Kagame.

Bashimangiye ko ibyagezweho ari impamvu yumvikana yo gutuma bongera guhundagaza amajwi kuri Paul Kagame. Bagarutse kandi ku migambo n’imigambi ya RPF nk’uko bisanzwe mu nama zibahuza.

Umuyobozi w’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Bubiligi, Habimana Abbiy yasabye urubyiruko gusigasira ibyagezweho, kandi ababwira ko icyizere abafitiye ari cyose kuko Chairman w’Umuryango, Paul Kagame yabahaye inzira kandi abaha ubushobozi bwo kuzakomeza guteza imbere u Rwanda.

Charge d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana yashimiye cyane abitabiriye iki gukorwa cyo kugaruka ku mpamvu bagiye kwitorera umukandida wabo bidashidikanywaho.

Ati “Ni Igikorwa twari dutegereje turi benshi ariko gahunda twamaze kuyinoza dufatanyije hamwe dutegereje wa munsi.”

Habimana Abby na André Bucyana basabye Abanyarwanda kuzitabira igikorwa cy’amatora ku itariki 14 Nyakanga mu 2024 ari benshi nkuko bisanzwe.

Bose bahurije ku kuba gutora neza ari ukwiteganyiriza imbere heza kuko ingero zihari mu myaka 30 ishize u Rwanda ruyobowe neza.

Ku Banyarwanda baba mu Bubiligi biteganyijwe ko aya matora azabera kuri site zitandukanye mu Bubiligi zirimo Bruxelles, Liège, Anvers no muri Luxembourg.

Abanyamuryango bagaragaje ko kuba bitabiriye ari inshingano zabo bafite ku mutima mu kwishimira aho Kagame yabakuye n’aho abagejeje.

Abitabiriye iki gukorwa kandi basusurukijwe n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Muyango Jean Marie Vianney, Ufiteyezu Marchal DeGaulle na Jean Pierre Mucumbitsi - Jali.

Amafo: Jessica Rutayisire & Karirima

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza