IGIHE

Benshi bari babukereye: Uko amatora mu Banyarwanda baba mu mahanga yagenze (Amafoto)

0 14-07-2024 - saa 06:34, Iradukunda Serge

Bamwe mu Banyarwanda baba mu bihugu byiganjemo ibyo muri Aziya, bamaze gutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ku Banyarwanda baba mu mahanga ateganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga mu 2024.

Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 ni bo bari biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho bari butorere kuri site 160 mu bihugu 70.

KURIKIRA UKO IBIKORWA BYO GUTORA KU BANYARWANDA BABA MU MAHANGA BIRI KUGENDA

Umunyarwanda wa mbere yatoreye muri Amerika

Mu bice bimwe bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Igikorwa cy’amatora cyatangiye, bitewe n’amasaha bariho. Hamwe mu ho byatangiye ni kuri site ya Washington DC, aho umuntu wa mbere yatoye 7:03 z’igitondo muri Amerika. Ahandi batangiye gutora ni mu Mujyi wa Portland muri Maine.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana nawe yamaze gutera igikumwe, muri aya matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Yatoreye kuri site iri Washington DC.

Umunyarwenya Ramjaane Joshua n'umubyeyi we batoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho basanzwe batuye.

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yatoye

Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (rtd) Charles Kayonga, yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Abanyarwanda batuye muri Turikiya, Lebanon na Cyprus (TRNC) bari mu bazindukiye mu gikorwa cy’amatora. Abenshi n’ abatoye bwa mbere.

Amb. Urujeni Bakuramutsa nawe yatoye

Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa ni umwe mu Banyarwanda baba muri iki gihugu bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Ambasade y’u Rwanda muri Jordanie ni imwe mu zafunguwe vuba.

Muri Amerika bategereje ko bucya

Imyiteguro y’amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kurangira, kuri ubu Abanyarwanda baba muri iki gihugu bategereje ko bucya.

Hamwe mu hashyizwe site z’itora ni muri Phoenix muri Arizona, Des Moines muri Iowa, Washington DC na Syracuse. Muri iki gihugu hateguwe site z’itora 17.

Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari i Bangui batoye

Kimwe n’abandi Banyarwanda baba muri Centrafrique, abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bwo kugarura Amahoro, nabo bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

U Rwanda rwohereje ingabo muri iki gihugu mu mpera za 2020 kugira ngo zigifashe kurinda umutekano w’abaturage, ibikorwaremezo ndetse n’ubutegetsi bwashoboraga guhirikwa n’imitwe y’inyeshyamba yasatiraga Bangui.

11:00 Amatora yarangiye muri Australia, Nouvelle Zelande na Singapore

Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia, Nouvelle Zelande na Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu yatangaje ko igikorwa cy’amatora ku Banyarwanda batuye muri ibyo bihugu cyarangiye.

Ati “Site y’itora ya Auckland yafunze mu masaha ane ashize, Brisbane, Melbourne na Sydney mu masaha abiri ashize naho Perth na Singapore nibwo zigifunga.Turashimira cyane abanyarwanda uburyo bitabiriye ku bwinshi kandi bidasanzwe aya matora kandi bikagenda neza. Twifurije abanyarwanda bose batuye mu yandi mahanga no mu Rwanda amatora meza”.

Abanyarwanda baba i Burayi babukereye

Guhera saa Moya z’igitondo kuri iki Cyumweru, Abanyarwanda baba mu Bubiligi na Luxembourg batangiye gutora.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ibinyujije kuri konti ya X, yatangaje ko amatora yatangiye neza.

Mike Ntasinzira w’imyaka 26 utoye bwa mbere, yagize ati “Mu rugo ntabwo dukunze kuvuga kuri politiki. Mu myaka ishize nagiye nganira cyane n’umuryango [w’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi] numva nshaka kumenya neza igihugu cyanjye.”

Uku kwitabira amatora kuri Hejuru kandi kwagaragaye ku Banyarwanda baba mu Bufaransa, u Budage, u Bwongereza n’u Buholandi.

Ababa mu Bufaransa batoreye i Paris, Lyon na Lille. Ababa mu Bwami bw’u Bwongereza batoreye i Londres, Coventry, Manchester na Glasgow.

Mungayinka Simugomwa watoreye i Manchester yavuze ko “mfite ibyishimo uyu munsi kuba nagize amahirwe hamwe n’abandi Banyarwanda kuba twaje hano gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Tukaba dushimira Imana kubera aho igihugu cyacu kigeze kandi noneho kikaba kigiye kugera kure kirushaho. Imana ihabwe icyubahiro.”

Ahandi habereye amatora ni mu Buholandi kuri site iri kuri Ambasade y’u Rwanda iri i Hague, mu Butaliyani mu mijyi wa Milan na Roma no mu Budage.

Umuramyi Aline Gahongayire uri kubarizwa i Burayi yatoreye mu Bubiligi, aho ari mu myiteguro y'ibitaramo azatangira mu Ukwakira 2024
Ubwitabire bwari bwinshi ku Banyarwanda bo mu Bubiligi na Luxembourg
Abanyarwanda baba mu Bubiligi batangiye gutora saa moya za mu gitondo
Urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu Bubiligi rwitabiriye
Davis D yatoreye mu Bubiligi aho amaze iminsi ari kubarizwa
Umuhanzi Faisal n’umugore we batoreye mu Bubiligi, aho batuye

Aba Tanzania na Kenya nabo bateye igikumwe

Muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, Abanyarwanda batuye muri Kenya nabo bari mu bazindukiye kuri Ambasade ari benshi aho batangiye igikorwa cy’amatora.‬

Uku kuzinduka kandi niko kwaranze Abanyarwanda baba muri Tanzania.

Abanyarwanda ba Uganda na Suède batangiye gutora

Abanyarwanda bari butorere muri Uganda bazindukiye kuri Ambasade y’u Rwanda ari Benshi, aho bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.‬

Ahandi igikorwa cy’amatora cyatangiye ni ku Mugabane w’i Burayi by’umwihariko muri Suède kuko ibiro by’itora byamaze gufungura.

Amb. Kimonyo yatoye

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, ni umwe mu Banyarwanda baba muri iki Gihugu bamaze gutora. Yatoreye kuri site iri i Beijing.

Kugeza ubu ahakorera Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, hari umurongo munini w’abagiye gutora baturetse hirya no hino muri iki gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo

Umubare munini w’abamaze gutora wiganje mu Bushinwa, kuko buri mu bihugu bya Aziya bibamo Abanyarwanda benshi kandi bukaba bwamaze gucya.

Site y’itora muri iki Gihugu iri mu Mujyi wa Beijing ahakorera Ambasade y’u Rwanda. Gusa ntibyabujijeje Abanyarwanda baba mu yindi mijyi kwitabira, aho hari nk’abagera ku 100 bavuye mu Mujyi wa Yiwu, n’abavuye Lanzhou, Changsha, Xinyu na Fuzhou.

Iri tsinda ry’Abanyarwanda 100 ryavuye mu Mujyi wa Yiwu, ryerekeza Beijing gutora
Bafashe urugendo rurerure, bava Changsha, bajya Beijing gutora
Aba Banyarwanda bavuye mu Mujyi wa Lanzhou berekeza Beijing
Imbere kuri site y’itora i Beijing ni uku hasa
Site ya Beijing yashyizweho abakozi babihuguriwe, bafasha muri iki gikorwa cy’amatora

Ahandi amatora yamaze gutangira ni muri Nouvelle-Zélande, ari naho hari Umunyarwanda watoye bwa mbere ndetse no mu Buhinde.

Winnie Mbabazi Sangwa uba muri Nouvelle-Zélande niwe Munyarwanda watoye bwa mbere (Ifoto/RBA)
Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bari mu batoye mbere (Ifoto/RBA)

Faith Lwakabamba uri mu Banyarwanda baba mu Buhinde bamaze gutora, yavuze ko yatewe ishema no kuba atoye bwa mbere, ndetse aha umukoro umukandida yatoye.

Ati “Iyi niyo yari inshuro yanjye ya mbere ntora, byari ibintu byiza, icyo nizeye ni uko umuntu nahisemo azakora neza.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Gasinzigwa Oda, yatangaje ko mu gihe Abanyarwanda bitegura amatora ateganyijwe ku itariki ya 14 Nyakanga 2024 ku bo muri Diaspora na 15 Nyakanga 2024, hari ibyo bakwiye kuzitwararika kugira ngo amatora azagende neza.

Yagize ati "Dusaba rero yuko nk’uko biteganywa, abantu bose bafite ibirango bijyanye no kwiyamamaza, babikuraho kugira ngo ejo nk’uko tubizi hatangire gahunda ikurikiraho [...] Ejo ku itariki 14 Abanyarwanda bari muri Diaspora bazatangira igikorwa cy’amatora."

Perezida wa Komisiyo y’Amatora yongeyeho ko "Ku munsi w’itora nta bikorwa byo kwiyamamaza byemewe, ntabwo hemewe yuko, ari abakandida cyangwa Abanyarwanda bakwambara ibirango by’imitwe ya politike cyangwa se umukandida wigenga, bijyanye no kwamamaza,"

Gasinzigwa kandi yavuze ko mu bindi bitemewe harimo gufata amafoto mu bwihugiko, yaba umuntu ku giti cye yifotora cyangwa undi kuba yamufotora, anavuga ko bitemewe gufotora urupapuro rw’itora watoreyeho no kuba wabisakaza ngo werekane uwo watoye, avuga ko izo ari inshingano za Komisiyo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza