IGIHE

Umujura yashikuje telefoni umukobwa w’indwanyi mu muhanda, akubitwa iz’akabwana

0 21-11-2020 - saa 16:57, IGIHE

Mu bihugu bitandukanye bisa n’aho ubujura bwo gushikuza abagore amasakoshi n’ibindi bintu bafite mu ntoki bwamaze kuba ingeso, gusa uwo muri Argentine wabigerageje kuri iyi nshuro ntiyahiriwe kuko yisukiriye umukobwa amwiba telefoni atazi ko ari indwanyi kabuhariwe maze akubitwa iz’akabwana.

Ukwezi k’Ugushyingo gushobora kutazasibangana mu mutwe w’umujura wandagajwe n’umukobwa witwa Brisa akamukubitira ku karubanda.

Byatangiye uyu mujura ashikuza telefoni Brisa wari uvuye ku kazi atashye. Uyu mukobwa usanzwe ukina umukino njyarugamba wa ‘Mixed martial arts (MMA) yamwirutseho kugeza amufashe maze atangira kumuhata imigeri ivanze n’inshyi.

Abari aho ibi byabereye bavuga ko uyu mukobwa yakubitaga uyu mujura agira ati “genda ushake akazi, utekereza ko mara iminsi mu kazi kugira ngo unyibe mu isegonda.”

Nyuma yo kumukubita, Brisa yaramugumanye kugeza Polisi ije imuta muri yombi.

Mu kiganiro Brisa yagiranye na Televiziyo yo muri Argentine yavuze ko ubwo uyu mujura yamushikuzaga telefoni yasazwe n’uburakari bitewe n’igihe kinini yari amaze yigomwa byinshi kugira ngo ayigure.

Yakomeje avuga ko yizera ko ibyo yamukoreye byamubereye isomo. Ati “Ndizera ko uyu mugabo atazongera kwiba. Abaye umunyamahirwe kubera ko nzi kwirwanaho nkina MMA, ariko sinshaka ko ibi bizagira undi bibaho.”

Uyu mukobwa yakubise igisambo abantu barumirwa

Kanda hano urebe uko byagenze

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza