Abaturage bo mu cyaro cya Mwangongo giherereye i Kigoma mu Burasirazuba bwa Tanzania bari mu gahinda gakomeye nyuma y’aho itsinda ry’inkende ryambuye umubyeyi umwana we w’ukwezi kumwe yari ari konsa ndetse bikamuviramo urupfu.
Uyu mubyeyi wo muri iki cyaro gituriye parike ya Gombe yari ari mu rugo iwe yonsa umwana we ubwo itsinda ry’inkende ryateraga urugo rwe zikamwambura umwane we w’umuhungu maze zikagerageza kumwirukankana.
Uyu mubyeyi yasakuje yaka ubufasha maze abaturage babasha kumufasha kwambura umwana izi nkende nk’uko umuyobozi ukuriye polisi yo muri aka gace, James Manyama yabibwiye The Citizen.
Iki gikorwa cyo gushimuta no gutabara uyu mwana cyamuviriyemo ibikomere ku mutwe no mu ijosi nyuma biza kumuhitana ubwo yari ari guhabwa ubuvuzi bw’ibanze mu bitaro yari yajyanywemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!