IGIHE

Nori, imbwa itangaza benshi kubera mu maso hayo hajya gusa n’ah’umuntu

0 21-11-2020 - saa 10:49, IGIHE

Abahanga muri siyansi n’imisusire ya muntu bemeza ko inguge (Chimpanzee) ariyo nyamaswa ijya gusa no kwegera ikiremwamuntu haba mu buryo bw’imiterere n’utunyangingo tugize umubiri. Biragoranye ko wapfa kubona indi nyamaswa itari mu muryango w’ingugi ifite iyo miterere, ari nayo mpamvu abantu babonye imbwa yitwa Nori bayitangarira.

Wenda mu buryo bw’imiterere y’utunyangingo tugize umubiri ntawakewemeza ko hari aho Nori ihuriye n’umuntu, gusa abayibonye bose batungurwa n’uburyo ifite imiterere yo mu maso ijya gusa n’iyu muntu bikagaragara cyane iyo imwenyuye cyane kuko ibikorana ibisa n’isoni nk’uko ku kiremwa muntu bigenda neza neza.

Kubera iyi miterere, aho iyi mbwa iba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Seattle yamaze kuba ikimenyabose, ndetse ba nyirayo bamaze kuyifunguriza konti kuri Instagram aho ifite abayikurikira basaga ibihumbi 17.

Uruhurirane rw’imiterere y’umuntu birimo umutwe munini, amaso manini n’isura y’iburungushuye bizwi nka Baby Schema bituma agaragara nk’aho ari mwiza ndetse agakundwa na bose.

Umuhanga mu by’imyitwarire y’inyamaswa (Ethnologist), Konrad Lorenz, yavuze ko iyi miterere isanzwe igaragara ku muntu iyo igizwe n’indi nyamaswa irimo imbwa n’injangwe bituma itangira kugaragara nk’aho isa n’umuntu ndetse abenshi bakayibikundira, gusa akemeza ko kuba inyamaswa yasa gutya ntaho bihuriye no kuba yaba isatira kuba umuntu.

Si ubwa mbere haboneka imbwa abenshi bemeza ko isa n’umuntu kuko no mu 2018 habonetse indi yitwa Yogi yatunguye benshi ndetse bamwe bayiha akazina ka Nicolas Cage kubera ukuntu yajyaga gusa n’uyu mukinnyi wa filimi rurangiranwa.

Ababonye iyi mbwa batungurwa n'uburyo ifite mu maso hajya gusa n'ah'umuntu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza