IGIHE

Mu minsi ine mu Biryogo na Gisimenti hatanzwe udukingirizo ibihumbi 134

0 24-06-2022 - saa 17:39, Thamimu Hakizimana

Umuryango wita ku buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda),watangaje ko umaze gutanga udukingirizo ibihumbi 134 muri Car Free zone yo mu Biryogo n’iyo ku Gisimenti mu minsi ine ya mbere y’iki Cyumweru.

Umuyobozi Ushinzwe gukumira ubwandu bushya muri AHF, Nteziryayo Narcisse, yabwiye IGIHE, ko guhera ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022 bamaze gutanga udukingirizo ibihumbi 134.

Yavuze ko bahisemo gushyira ahantu hatangirwa udukingirizo tw’ubuntu muri utu duce duhuriramo abantu benshi biganjemo urubyiruko, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Muri Car Free Zone yo mu Biryogo hamaze gutangwa udukingirizo ibihumbi 83 mu gihe iyo ku Gisimenti hamaze gutangwa ibihumbi 51.

Yagize ati “Impamvu twahisemo kuhashyira udukingirizo n’uko ari ahantu hahurira abantu benshi bafite amaraso ashyushye. Kuko haba higanjemo urubyiruko hari n’ababa bashobora gusabana.”

Yongeyeho ko banashyize muri zi Car Free Zone ebyiri udukoresho abantu bifashisha bipima kugira ngo barebe ko bafite ubwandu bwa Sida ndetse bamaze gutanga utugera kuri 920.

Bamwe mu rubyiruko rw’i Nyamirambo n’urwo ku Gisimenti babwiye IGIHE ko utu dukingirizo turi kubafasha cyane kuko turi gutuma bakora imibonano ikingiye.

Umukobwa witwa Carine Umutesi yagize ati “ Ibi badukoreye ni byiza kuko iyo ubonye uwo mwiyumvanamo uhita ujya hariya bakatuguha, mugahita mujya gusoza ibyanyu.”

Muri ibi bice bikunze kuberamo imyidagaduro, mu gihe u Rwanda rwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, imyidagaduro ni kimwe mu byongerewe hirya no hino muri Kigali.

Udukingirizo ibihumbi 134 tumaze gutangwa mu minsi ine muri Biryogo na Gisimenti
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza