IGIHE

Kigali: Camera zerekanye abagore bari kwiba inzoga bakazihisha mu makariso (Video)

17 8-11-2018 - saa 12:36, Thamimu Hakizimana

Camera zicunga umutekano mu iguriro ‘Supermarket’ yitwa Sagacité iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, zagaragaje abagore babiri bibyemo ibicuruzwa birimo inzoga zihenze bakazihisha mu makariso.

Mu mpera z’Ukwakira nibwo aba bagore bagaragajwe n’izi camera z’iri guriro riherereye munsi y’Umurenge wa Nyarugenge.

Aba bagore ngo binjiye muri iri guriro mu gitondo bigize nk’abaguzi, batangira kujijisha uwari urimo gucuruza bamubaza ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye biri muri iri duka kugira ngo babone uko bamwiba.

Amashusho yerekana ko nyuma y’umwanya muto umwe yahise azenguruka nk’uri gushaka ibyo agura, mugenzi we asigara ajijisha uwacuruzaga, ku buryo ari bwo yaje kugera ahari inzoga zihenze ahita afata icupa rya Handas rigura ibihumbi 70 Frw, arihisha mu ikariso yambaye.

Arangije yahise asubira aho uwo mucuruzi aba yicaye maze uwo bari kumwe na we ahita agenda asa nk’uri kureba icyo agura, ahita afata icupa ry’inzoga ya Martins igura ibihumbi 56 Frw, arihisha mu ikariso.

Nyir’iguriro Bagaragaza Maurice, yabwiye IGIHE ko bakibura izo nzoga yaketse ko ari abakozi be bazibye.

Yagize ati “Baje mu gitondo bajijisha bigize nk’abakiriya noneho umwe ajijisha umukozi bahasanze akajya kumwereka ibicuruzwa amubaza ibiciro, undi ajya kwiba inzoga azihisha hagati y’amaguru nyuma arangije yaragarutsena mugenzi we ajya kwiba indi.”

Akomeza avuga ko ku munsi ukurikira ari bwo bagenzuye ibyo camera zafashe zibereka amashusho y’uburyo abo bagore babibye inzoga bakazishyira mu makariso bari bambaye.

Yongeyeho ko ababonye amashusho y’aba bagore bavuze ko batunzwe no kwiba muri za Supermarket zitandukanye ndetse ko yahise ashyikiriza ikirego cye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bazafatwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemeza ko ikirego cy’uyu mucuruzi cyakiriwe ndetse anamushishikariza gutanga amakuru y’aho abo bagore baba bari kugira ngo bazafatwe.

Yagize ati “Nibyo ikirego cye kirahari ariko yanasabwe amakuru y’aho abo bagore baboneka kuko agomba gufasha urwego rubishinzwe kugira ngo narwo rumufashe kubafata.”

Yongeyeho ko izi Camera zicunga umutekano zijya zifasha inzego z’umutekano kuko zerekana uko ibyaha byagiye bikorwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Xx 2018-11-15 06:38:23

Bamporiki niba yabimenye araza kubamura ubutore!!!!!ubwo c aba ntibari bari banyweye ibya bya bya tsi????!

2
Mimi 2018-11-10 22:52:32

Wowe wiyise Zed nagirango ngusabe ntuzafate abo bagore bafashwe na camera ndetse na nyoko na bashiki bawe ngo ushake kuvuga ko n’abandi bose ariko bameze.

3
Justice 2018-11-09 14:55:07

Ibi n’agahomamunwa nukuri ?!

4
Eva 2018-11-09 13:49:22

Ndabona ayo macupa barayafatishaga ibibero! Ntabwo bayashyiraga mu makariso! Gusa ikigaragara nuko hari umwanya bafashe wo kwitoza ubu bujura!!!!

5
mazina 2018-11-09 01:19:43

Ubujura ni icyaha gikorwa na millions z’abantu.Kimwe n’ubusambanyi.Bible yerekana ko abantu bakora ibyaha ntibihane batazaba mu bwami bw’imana.Ibi byose biterwa n’uko abantu batazi ko imana izahindura ibintu bishya ku munsi w’imperuka.Izabanza ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Hazarokoka abantu bumvira imana gusa bazaba mu isi ya paradizo,abandi bajye mu ijuru.Soma 2 petero 3:13.

6
Rwego 2018-11-09 00:12:22

Bamporiki nabambure ubutore nabo.

7
mvuyekumavuta 2018-11-08 12:35:55

hhahaha! eeeeh! biteye ubwoba

8
Ego! 2018-11-08 09:55:23

igikorwa ubwacyo kiragayitse , noneho ndebera n ibyo bibye "inzoga" !!!
Birababaje!

9
yegoko we! 2018-11-08 08:35:30

None ni kuki batahise babafata ako kanya? Ni ukuvuga ngo Nta mu sécurité ushinzwe ibya camera rero uhari.., Gusa biteye isoni Kdi Birababaje.

10
ZED 2018-11-08 08:19:37

ngaho ya mashyirahamwe y’abagore yasakuzaga kugeza ubwo Amazing grace radio station ifunzwe nibagaragare bavuge ko namafoto ya Camera yabasebeje !

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza