IGIHE

Kenya: Umukobwa yiyahuye nyuma yo gukozwa isoni n’umwarimu ari mu mihango

4 11-09-2019 - saa 19:58, IGIHE

Umunyeshuri w’umukobwa wo mu Ntara ya Bomet muri Kenya, mu cyumweru gishize yiyahuye nyuma y’uko akojejwe isoni n’umwarimu amuhora ko yagiye mu mihango igatera ikizinga ku mwambaro we.

Nyina w’uwo mwana w’imyaka 14 avuga ko yiyahuye yimanitse nyuma yo kwandagazwa n’umwarimu, nk’uko Daily Nation yabitangaje.

Uwo mukobwa ngo wari ugiye mu mihango bwa mbere, yashidutse yayigiyemo maze begenzi be baza kumushungera. Ngo yaketse ko mwarimu we ashobora kumugira inama y’icyo yakora mu ibanga, ariko ngo si ko byagenze.

Nyina w’uwo mukobwa Beatrice Koech, yatangaje ko uwo mwarimu yakojeje isoni uwo mukobwa imbere ya bagenzi be bigana, amwita umunyamwanda kubera kwanduza ikanzu ye, ahita amusohora hanze.

Yakomeje ati “Nta dutambaro twabigenewe yari afite. Amaraso amaze kujya ku myenda ye, bamusohoye mu ishuri baramubwira ngo ajye guhagarara hanze.”

Uwo mukobwa ngo yatashye yuzuye agahinda yibaza ibimubayeho, atekerereza nyina ibyabaye byose, ajya kuvoma ku mugezi hafi aho, agezeyo agahinda kamusaze yiyahura akoresheje igitenge yari afite.

Uru rupfu rwe rwateje imyigaragambyo maze umubare munini w’ababyeyi ukoranira ku ishuri, kugeza ubwo polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso mu kubatatanya. Kuva ubwo iri shuri ubu rirafunze.

Mu 2017 Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yatoye itegeko ryo guha ku buntu umunyeshuri wese w’umukobwa ibikoresho by’isuku byifashishwa mu mihango. Gusa hibazwa impamvu ritaratangira gukurikizwa mu mashuri yose.

Umukobwa wo muri Kenya yiyahuye nyuma yo gukozwa isoni n’umwarimu ari mu mihango
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mazina 2019-09-12 03:12:34

Statistics zerekana ko hiyahura abantu 1 million buru mwaka.Ibihumbi 800 bitapfa,abandi 200 bigapfuba.Ariko benshi barongera bakiyahura.Gusa mu Rwanda birimo gufata intera ikabije.Uretse wa mukobwa wo kuli Makuza Peace Plaza,hari uwiyahuye muli Nyabarongo n’abandi barimo uw’i Rwamagana wiyahuye asanze umugabo asambana.Umuti uzaba uwuhe? Nta wundi uretse ubwami bw’imana buzaza bukayobora isi,bukayigira paradizo.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,ntiduhere mu gushaka ibyisi gusa,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo.

2
babel nim 2019-09-12 00:14:02

uwo mwalimu yakosheje cyane biragaragara ko hari urundi rwango yari amufitiye, bamuhane bihanukiriye

3
HAKIZIMANA Polycarpe 2019-09-11 22:41:16

Uyu mwarimu si umuntu, si umurezi kuko nta burere yigeze, si n’umutoza kuko nawe ubwe akeneye gutozwa. Gusa uyu mwana azize ubusa n’ubuswa buvanze n’ubugome by’iyi ngirwamwarimu. Ntibikabe mu Rwanda rwacu dukunda.

4
Akayezu Agrippin 2019-09-11 22:07:10

Yoooo!!!!!Manaweee !! Birababaje.

Kwamamaza