Urwego rw’ubuvuzi bushingiye ku ikoranabuhanga muri Israel rukomeje gutera intambwe kugeza aho ubu hamaze kubakwa uburyo bufasha abaganga gutahura abarwayi bashobora kugirwaho ingaruka no kuba hari imiti myinshi itandukanye bafatiye icyarimwe ku buryo bishobora kubasunikira kujyanwa mu bitaro.
Mu buryo bugaragara, hakomezaga kuzamuka imibare y’abageze mu zabukuru bashyirwa mu bitaro bitewe n’ingaruka baterwa n’uruhurirane rw’imiti baba bafashe cyangwa ukanasanga bayifashe bidashingiye ku bisubizo by’ibizamini byaturutse muri laboratwari ku buryo abagana ibitaro bakomezaga kuba benshi.
Ikigo Nderabuzima cya Leumit gisanzwe gitanga serivisi z’ubuvuzi muri Israel, ni cyo cyatangije iri koranabuhanga ryakozwe na kompanyi ya FeelBetter ikorera mu mujyi wa Tel-Aviv aho kuva muri Mutarama uyu mwaka ryanatangiye kwifashishwa.
Nubwo bimeze bityo ariko, bivugwa ko ubushakashatsi bwerekanye ko ari uburyo bwizewe ku gipimo cyo hejuru, aho iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo gutahura abantu bashobora kugirwaho ingaruka n’urwo rusobe rw’imiti hakiri kare, ku rugero ruri hagati ya 70 na 80%.
Iri koranabuhanga ryitezweho kuzafasha mu kugabanya umubare w’abahabwaga ibitaro kubera izo ngaruka z’imiti abageze mu zabukuru bafata bitewe no kwibasirwa n’uburwayi butandukanye.
Ibi bigezweho nyuma y’uko byagaragaye ko mu nyandiko z’abarwayi barengeje imyaka 65 zigera ku bihumbi 153 zasuzumwe, nibura buri umwe yagiye afata imiti ibiri itandukanye mu kugerageza kumuvura.
Iri koranabuhanga rizajya ritahura kare abantu bashobora guhura n’izo ngaruka ziterwa n’imiti, bityo bifashe mu kugabanya umubare w’aboherezwaga mu bitaro kubera iyo mpamvu.
Yoram Hordan, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga muri FeelBetter akanaba umwe mu bayishinze, yabwiye The Times of Israel ko iri koranabuhanga rizagabanya icyuho cyagaragaraga mu kwitabwaho kw’abo barwayi.
Yanongeyeho ko iki kibazo cyo kwisanga mu bitaro kw’aba bantu ahanini giterwa no guhabwa imiti idahwanye nyirizina n’iyo bakeneye.
Ati “Twarebye amakuru ku burwayi bwabo, tureba ibisubizo byo muri laboratwari, uko bavuwe n’uko bahawe imiti bituma tumenya ahari icyuho gituma bahabwa ibitaro.”
Ashimangira ko ikoranabuhanga nk’urufunguzo rw’iki kibazo, ubu rishobora gukurikirana amakuru yose ajyanye n’ubuvuzi ndetse rikaba rigiye no gutangizwa muri Brigham no mu Bitaro by’Abagore bya Boston.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!