IGIHE

Israel: Abanyeshuri bavumbuye uburyo bwo gukora ubuki hatifashishijwe inzuki

3 8-11-2019 - saa 13:43, Ferdinand Maniraguha

Kaminuza y’Ikoranabuhanga muri Israel yatangaje ko hari abanyeshuri bavumbuye uburyo bushya bwo kwifashisha udukoko duto (bacterie) mu gukora ubuki aho kwifashisha inzuki nkuko byari bisanzwe.

Ubuki bufite umwihariko mu bibugize ku buryo bwifashishwa kenshi mu buvuzi bw’indwara zitandukanye, mu bakora imibavu n’amavuta yo kwisiga, mu nganda z’ibiribwa n’ibindi.

Icyakora ibikorwa bya muntu bikomeje kubangamira iyororoka ry’inzuki, bikagira n’ingaruka ku musaruro w’ubuki hirya no hino ku Isi.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Haifa bakoze uburyo bwifashisha udukoko tuzwi nka bacillus subtilis, bakadushyira muri Laboratwari bagakoresha imisemburo itandukanye kugeza ubwo havuyemo ubuki buzima butavuye ku nzuki.

Iri koranabuhanga rifite ukuntu ryigenzura rikohereza imisemburo y’ibinyabutabire (enzymes) ikenewe ngo haboneke ubuki bufite ireme rikenewe.

Aba banyeshuri bizeye ko ikoranabuhanga ryabo rigiye gufungura amarembo y’ubundi buryo bwo kubona ubuki bwifashisha mu buvuzi n’ibiribwa bitabaye ngombwa ko ikiremwamuntu kijya gusagarira inzuki.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Haifa bakoze uburyo bwifashisha udukoko tuzwi nka bacillus subtilis, bakadushyira muri Laboratwari bagakoresha imisemburo itandukanye kugeza ubwo havuyemo ubuki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mr 2019-11-10 07:05:16

ibi ni byabindi abantu biha guhindura ibyo imana y’iremeye ugasanga bari kudukururira akaga k’indwara nyinshi zidakira.birababaje!

2
Kayi 2019-11-09 05:25:11

Cyereka nabo niba bahindutse inzuki naho ubundi bashaka irindi zina babyita kuko ubwo atari ubuki kuko ubuki buturuka kunzuki.

3
Kuri 2019-11-08 12:51:23

Ubwo si ubuki kuko ubuki buva mu nzuki, ibyo rero ni ibisa n ubuki.

Kwamamaza