IGIHE

Huye: Ubukwe bwa Ndayitegeye n’umugore ufite ubugufi bukabije bwahuruje imbaga (Amafoto)

17 12-01-2019 - saa 15:49, Prudence Kwizera

Ibirori biratashye! Ubukwe bwa Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée bo mu Karere ka Huye bwitabiriwe bidasanzwe, n’ubwo umukobwa arusha umusore imyaka 15 y’amavuko ndetse akaba anafite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Urukundo hagati ya Ndayitegeye na Mukeshimana rumaze igihe gisaga umwaka rusagambye kugeza aho batunguranye bagatumira inshuti zabo n’imiryango mu birori byo kurushinga.

Benshi bakibona impapuro z’ubutumire zisakazwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp babanje kugira ngo sibyo, babyemezwa n’uko aba bombi babihamirije itangazamakuru.

Ubu bukwe bwatashywe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019, aho gusaba no gukwa byabereye mu Ngoro Ndangamurage y’u Rwanda i Huye, gusezerana imbere y’Imana bibera kubera mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Taba.

Imihango yo gusaba no gukwa yari kuba saa tatu za mu gitondo ariko biza kwigizwa inyuma bitangira saa saba, kubera kubura ubushobozi ku ruhande rw’umusore bityo bagakora urugendo runini n’amaguru.

Abantu bamwe babonye umusore ataraza bari batangiye kujujura ko yabenze umukobwa, ariko bakirema agatima kubera ko basezeranye mu mategeko ku wa kane tariki 10 Mutarama 2019.

Ku ruhande rw’umusore n’umukobwa bose baherekejwe n’abantu nibura 100 kuri buri ruhande n’abandi nka 50 bitabiriye batumiwe barimo n’abaje gushungera.

Uraranganyije amaso urabona mu batashye ubu bukwe, akanyamuneza kari kose ku ruhande rw’umusore n’umukobwa by’umwihariko ku batumirwa banyuzamo bakaryana inzara, ubona ko hari abo ubu bukwe bwatangaje cyane.

Ndayitegeye afite imyaka 25 y’amavuko naho Mukeshimana akagira 40. Mu gihagararo bombi ntibareshya, kuko uyu mukobwa afite ubumuga bw’ubugufi bukabije, aho yemeza ko ari munsi ya metero.

Mukeshimana asanzwe atuye mu Murenge wa Mbazi naho Ndayitegeye aba mu wa Huye ari naho bazatura nyuma yo gukora ubukwe.

Mukeshimana akora mu Nzu Ndangamurage i Huye aho yigisha abanyeshuri akanatembereza abahasura, agahembwa 70 000 FRW ku kwezi, naho umugabo we atwara abagenzi ku igare, bamwe bita abanyonzi.

Uyu mukobwa aherutse kubwira IGIHE ko hashize umwaka umwe bamenyanye kandi umusore yamubwiye ko amukunda kuko ari Imana yamumweretse bityo nawe amwiyumvamo.

Abashyitsi bakiranywe ubwuzu
Mu muhango wo gusaba byari binogeye ijisho
Abana nibo bahaga ikaze abitabiriye ubukwe
Mukeshimana (uri hagati) yari yambariye ibirori
N'iyonka ntiyatanzwe, hari n'abari bagiye gushungera
Imiryango yari yakoranye
Gusaba no gukwa byabereye ku Ngoro y'Igihugu y'Umurage w'u Rwanda i Huye
Imihango yakozwe mu buryo gakondo
Ni ubukwe bwitabiriwe bidasanzwe
Mbere y'uko abageni bagera mu byicaro bateguriwe
Itorero ryabyigiye abageni
Mu gihe cyo gutanga impano byari bishyushye
Byari binogeye ijisho ariko ni n'ibirori byatangaje benshi
Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée bicaye mu myanya y'icyubahiro
Kugira ngo basangire ku kirahuri, byasabye ko umugabo aba yicaye, umugore ahagaze
Byari ibirori by'akataraboneka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Ramathan nzabarinda 2019-01-17 11:04:12

sibyizako abanyerondo bararamumarimbi nabona bonyebazigendahejuru kandiziramvazubakiye niwazizera ibaze ukaseho ukamanukamo waba utandukaniyehe nuzitabura

2
Vavu 2019-01-14 10:35:59

Ariko ye!
njye ndahamya neza ko niba atari bwa buhanuzi n’iyerekwa ryateye muri ADEPDR uyu mutype hari ikindi akurikiye kuri uyu mugore. Muzabyumva mu minsi mike yamucitse akigira Malawi. Ibindi byo muvuga ngo ni ururkundo,....... nta rukundo rukibaho no mu bantu basanzwe rwarabuze.

3
ahs 2019-01-13 06:43:32

Ndabona bwari bwiza pe

4
james kadege 2019-01-13 05:10:15

urugo ruhire nubwo icyizere cyokubana nigike cyane.

5
Rukabu 2019-01-13 01:05:21

Ndahamya 100% ko aba batazamarana kabiri. Mu mezi make cyane turumva uyu mutype yabyiviriyemo. Ntimwibuka wa musore warongoye umukecuru nyuma y’igihe gito agahita amukwepa, nibi niko bimeze. Ubu si ubukwe bw’urukundo ni urw’impamvu.

6
DEM 2019-01-12 17:13:44

Mwese , muvuga nzi ko kiriya gikombe ntawakinyweraho

7
ngabonziza j.claude 2019-01-12 12:52:03

JYE BURIYABUKWE BWANYE MEJETU

8
François d'Assise 2019-01-12 12:02:27

Woah very wonderful and interesting! Bazagire urugo ruhire.

9
nge 2019-01-12 11:19:20

ibyubu ndabizi cyanee . afite icyo amuca. singaha aho nibereye

10
Niyikiza jonathan 2019-01-12 10:03:46

Urunirworukundo urecye ababeshyanya ngobarakundana bagendeye kubukire cg kuburanga Gusa ururugo Imana izaguhe imigisha

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza