Umunya-Ethiopia Tadesse Ghichile yatunguye benshi ubwo ku myaka 69 yafataga icyemezo cyo gutangira amasomo ya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuganga.
Uyu mugabo ufite abana 11 yavuze ko yafashe iki cyemezo kuko yahoranaga ipfunwe ryo kuba atararangije kaminuza bitewe n’uko yabaye impfubyi akiri muto bikamuviramo gucikiriza amashuri.
Mu myaka 10 ishize ni bwo Tadesse Ghichile yafashe icyemezo cyo gusubukura amasomo ye kuko yari yayahagarikiye mu mwaka wa munani kubera kubura ubushobozi.
Ubu yamaze gutsinda ikizamini kimwinjiza muri kaminuza ndetse yujuje ibisabwa byose kugira ngo atangire amasomo ye muri Jimma University, iherereye mu Burengerazuba bwa Ethiopia.
Mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko afite icyizere gikomeye cy’uko mu myaka mike iri imbere azaba arangije amasomo ye mu bijyanye n’ubuganga.
Yemeza ko kuba ageze kuri iyo ntambwe uyu munsi abikesha bagenzi be biganye bagiye bamuba hafi ndetse ntibamuce intege kuko ari kwiga akuze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!