IGIHE

Australia: Yaciye agahigo ko gutera Pompaje zisaga 3000 mu isaha

0 30-06-2022 - saa 10:43, Kubwimana Yvan

Daniel Scali w’imyaka 28 ukomoka muri Australia, yanditse amateka mashya mu gitabo cya Guinness Records gishyirwamo abakoze ibidasanzwe ku Isi, nk’umuntu wateye pompaje nyinshi mu gihe gito.

Uyu musore usanzwe ari umukanishi yageze kuri ibi ateye pompaje 3.182 mu isaha imwe. Aka gahigo kari gasanzwe gafitwe n’undi munya-Australia, Jarrad Young wakoze pompaje 2919.

Daniel yavuze ko ari inshuro ya gatatu agerageza kugera kuri aka gahigo. Mbere ngo byagiye byanga ariko ntacike intege.

Daniel Scali yavuze ko agahigo yagezeho agakesha kudacika intege
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza