IGIHE

Air New Zealand igiye gutangiza ingendo aho abifite bazajya bagenda baryamye

0 30-06-2022 - saa 12:05, Zigiranyirazo Bajecteur

Ku nshuro ya mbere, Sosiyete y’Indege ya Air New Zealand yamuritse ibitanda byayo by’akataraboneka yise “Skynest” mu ndege zayo za Boeing 787.

Ni ibitanda bizatangira gukoreshwa mu 2024 ubwo izo ndege zizaba zitangiye ingendo.

Ni ku nshuro ya mbere mu ndege rusange zigenewe abagenzi nibura batandatu babyifuza bashobora kuzajya bogoga ikirere baryamye mu buriri nk’abari iwabo mu ngo.

Ibi bitanda bigerekeranye, bizajya biba biri hagati y’igice abapilote bicaramo n’icyari gisanzwe kimenyerewe nk’imyanya y’icyubahiro.

Bizajya biba bifite iby’ibanze nkenerwa birimo ibiryamirwa n’umusego wuzuye, aho gucomeka telefoni, urumuri wakwifashisha mu gihe ushaka gusoma ndetse n’ibyuma bigufasha kubona ubushyuhe cyangwa akayaga mu gihe ubikineye.

Buri cyumba cyo muri iyi myanya y’icyubahiro, kirimo ibitanda bitatu ndetse umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Air New Zealand yabwiye CNN ko hakiri gutegurwa uburyo abifuza kugenda muri iyi myanya bazajya bakatisha amatike yabo hakiri kare.

Yagize ati “Buri mugenzi azajya aba yemerewe igihe kitarenze amasaha ane muri iki cyumba kandi yongere amafaranga ku yari asanzwe atangwa mu myanya y’icyubahiro.”

Iyi sosiyete ivuga ko nibura umuntu ashobora kumara isaha n’igice asinziriye, ku buryo muri ya masaha ane ashobora no kubonamo undi mwanya wo gukora izindi gahunda ze.

Biteganyijwe ko ibiryamirwa bizajya bihita bihindurwa buri uko umugenzi umwe asoje igihe yagombaga kumara mu mwanya yishyuye.

Iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere biteganyijwe ko muri Nzeri uyu mwaka, izatangiza urugendo ruzajya rumara amasaha 17 indege idahagaze ikava ku Kibuga Mpuzamahanga cya Auckland muri New Zealand ikagwa ku cyitiriwe John F. Kennedy muri Amerika.

Uretse izi ndege nshya zigiye gutangizwa mu 2024, biteganyijwe ko Air New Zealand izanavugurura izo yari isanganywe hagamijwe kunoza no kongera igice cy’imyanya y’icyubahiro yari isanzwe iboneka mu ndege zayo za Boeing 787-9.

Ibi bitanda mu ndege za Air New Zealand bizashyirwa mu gice cyagenewe abagenzi biyubashye (Business Class)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza