IGIHE

Abareba amashusho y’urukozasoni kuri internet bazajya babanza kwemeza imyaka yabo

2 12-01-2019 - saa 12:14, IGIHE

Guverinoma y’u Bwongereza yashyizeho itegeko rishya ry’uko abareba amashusho y’urukozasoni kuri internet kubanza kwemeza ko bafite imyaka y’ubukure, mbere yo kwemererwa kureba ayo mafoto n’amashusho.

Kubahiriza aya mabwiriza byari byaratindijwe na guverinoma y’icyo gihugu ngo habanze nahozwe neza ibibazo birebana n’amabwiriza mashya. Nk’uko Daily Mail yabitangaje, kugenzura imyaka y’ushaka kureba amashusho n’amafoto by’urukozasoni bizatangira muri Mata.

Bumwe mu buryo bwatekerejweho mu kugenzura imyaka ni uko imbuga zibyerekana zizagena umwanya w’imyirondoro nka nimero z’ikarita ya banki. Ni igikorwa kigamije kurengera abana bato ngo batareba ayo mashusho ashobora kubangiza, haba ku mitekerereze n’imyitwarire.

Gusa abanenga iyi gahunda bavuze ko iri tegeko rishobora kuzatuma abajura mu ikoranabuhanga binjira mu myirondoro y’abantu barimo abakomeye, umunsi umwe bakazabashyira hanze.

Mu Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Umuco Margot James yavuze ko iri tegeko rizaba riri mu Nteko Ishinga amategeko bitarenze uwo mwaka, ariko ko ibigo bifite amashusho n’amafoto y’urukozasoni bizahabwa umwanya wo kubyubahiriza.

Ati “Twakomeje kuvuga ko tuzaha ababikora amezi atatu kugira ngo bihutishe imyiteguro ndetse bakore n’uburyo bwo kugenzura imyaka nk’uko babisabwa n’itegeko.”

Yanavuze ko hateganywa ko ibintu byose biri ku mbuga nkoranyambaga bibangamiye abana bizakurwaho, ababifite bagahabwa amasaha 24 yo kubikora, uyarenzeho agafatirwa ibihano.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mahoko Ndayisabye 2019-01-12 06:00:46

IRYO TEGEKO RIZAGERE,NOMU,RWANDA

2
nunu 2019-01-12 04:55:25

Jyewe mba disturbed cyne iyo TVR yagiye mu biganiro byitwa ikinamico mpita mbwira abana ngo ko mudasoma ariko habaye iki pls muhindure

Kwamamaza