IGIHE

Abana icyenda b’impanga bavutse igihe kitageze bujuje imyaka ine

0 9-05-2025 - saa 21:05, Kangabe Nadia

Halima Cissé na Abdelkader Arby babyaye abana icyenda b’impanga bakavuka igihe kitageze, barishimira ko babayeho mu buzima bwiza nyuma yo kuzuza imyaka ine.

Ku itariki ya 4 Gicurasi 2021, ni bwo umuryango wa Halima Cissé na Abdelkader Arby wibarutse impanga z’abana icyenda, gusa bavuka igihe kitageze kuko bari bamaze ibyumweru 30 mu nda.

Bavutse ari abahungu bane ari bo Mohammed VI, Elhadji, Oumar, Bah n’abakobwa batanu ari bo Kadidia, Fatouma, Hawa, Adama na Oumou.

Iki gihe ntawumvaga ko aba bana icyenda bazabasha gukomeza kubaho bitewe n’uko bavutse igihe kitageze, byongeye kandi ntabwo bikunze kubaho ko abana bavuka ari impanga ari benshi ko bose bakomeza kubaho.

Icyakoze uyu muryango wagize amahirwe kuko impanga icyenda zose zakomeje kubaho, hamwe n’ubufasha bw’abaganga babakurikiranaga kuva bavuka. Ubwo buzuzaga amezi icyenda ni bwo uyu muryango wasubiye mu rugo usezererwa mu bitaro.

Kuba aba bana bose barabashije kubaho byatumye uyu muryango uca agahigo ko kugira impanga z’abana benshi ku Isi kandi bose bakiriho. Wabaye kandi umuryango wa mbere ku Isi ubyaye impanga zigera ku icyenda.

Ibi byatumye bahita bandikwa mu gitabo cya Guinness World Records kubera ko aribo bana icyenda ba mbere ku isi babashije kurokoka nyuma yo kuvuka icyarimwe.

Ku wa 4 Gicurasi 2025, izi mpanga icyenda zizihije isabukuru y’imyaka ine zimaze zivutse.

Umubyeyi w’izi mpanga, Halima Cissé w’imyaka 29, yagize ati “Abana barakuze cyane kandi bose bameze neza. Twabateguriye isabukuru nk’iy’ibyamamare”.

Impanga zavutse ari icyenda muri Mali, zimaze kuzuza imyaka ine
Uyu muryango wanditswe muri ‘Guinness World Records’ nyuma yo guca agahigo ko kubyara impanga icyenda zose zikabaho
Izi mpanga zavutse igihe kitaragera ariko zikomeza kugira ubuzima bwiza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza