Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA), aba umugore wa mbere ugeze muri uwo mwanya.
Gushyira Makolo muri uyu mwanya ni umwe mu myanzuro yavuye mu Nteko Rusange ya IATA yateraniye i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022.
Biteganyijwe ko manda ye izatangira muri Kamena 2023, akazasimbura Mehmet Tevfik Nane wageze muri uyu mwanya mu 2019.
Yvonne Makolo azayobora Inama y’Ubutegetsi ya IATA isanzwe ibarizwamo abayobozi b’ibigo by’indege bikomeye ku Isi nka Michael Rousseau uyobora Air Canada, Benjamin Smith wa Air France - KLM Group, Douglas Parker wa American Airlines, Mesfin Tasew Bekele wa Ethiopian Airlines na Pieter Elbers wa KLM.
Kuva IATA yashingwa mu 1945 imaze kugira Ibigo by’Indege by’ibinyamuryango bibariwa muri 290 bikomoka mu bihugu 120.
Iki kigo gifite icyicaro gikuru i Montreal muri Canada mu nshingano zacyo harimo gushyiraho amahame agenderwaho n’ibigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere, kugenzura ibijyanye n’ihangana mu bucuruzi hagati y’ibyo bigo, kugenga ibigenderwaho mu bwikorezi bw’imizigo bukorwa hifashishijwe indege ndetse no kugena ibipimo n’imiterere y’ibibuga by’indege cyane cyane ibijyanye n’imihanda yazo.
Yvonne Manzi Makolo abaye umuntu wa 81 utorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya IATA.
Mu 2018 nibwo Yvonne Makolo yahawe inshingano zo kuyobora RwandAir, mu mwaka wari wabanje nibwo yari yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imibanire y’Ikigo muri RwandAir, nyuma y’imyaka isaga icumi yari amaze muri MTN Rwanda nk’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa.
Mu 2003 nibwo Makolo yavuye muri Canada, aho yari amaze imyaka 10 akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agaruka mu Rwanda akora mu mushinga wa Banki y’Isi wakorwaga na World Links ugamije gushyira mudasobwa mu mashuri no guhugura abarimu mu kuzikoresha mbere yo kujya muri MTN Rwanda mu 2006.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!