IGIHE

Hahishuwe uko amafaranga Rusesabagina yatse abahungiye muri Mille Collines yayaguze ‘apartment’ mu Bubiligi

0 3-08-2021 - saa 11:14, Iradukunda Serge

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Yolande Mukagasana yavuze uko amafaranga Paul Rusesabagina yishyuzaga Abatutsi bahungiye muri Hôtel des Mille Collines mu 1994 yageze mu Bubiligi akayagura inzu yo guturamo mu gace ka Laeken i Bruxelles.

Rusesabagina uri imbere y’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha akurikiranyweho by’iterabwoba, ni umwe mu bantu bakunze kugarukwaho cyane bamwe bamurata ibigwi bavuga ko yaranzwe n’ubutwari akarokora Abatutsi bari barahungiye muri Hôtel des Mille Collines yari abereye umukozi mu 1994.

Iyi nkuru yaje no gukinwaho filime yiswe ‘Hotel Rwanda’ yaje no kumuhesha ibihembo bitandukanye birimo icyitwa ‘Immortal Chaplains Prize for Humanity, Wallenberg Medal, National Civil Rights Museum Freedom Award n’ibindi.

Mu Ugushyingo mu 2005 kandi Rusesabagina biturutse kuri iyi filime yaje guhabwa ‘Presidential Medal Award of Freedom’ na George W. Bush wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubuhamya bw’abahungiye muri Hôtel des Mille Collines buvuga ko ubutwari bwitiriwe Rusesabagina ari ikinyoma kuko ntaho buhuriye n’ibyo yabakoreye mu gihe bamaze muri iyi hoteli. Bagiye bavuga ko ibigaragara muri iyi filime ari ukubashinyagurira.

Mu kiganiro Mwenenganuke Passa, wari ushinzwe kwakira abinjira muri iyi hotel [Receptionist] yagiranye na Kivu Press Agency, yavuze ko nta butwari bwaranze Rusesabagina kuko ubwo yari amaze gufata imfunguzo za hoteli yatangiye kwishyuza telefone, kwima abahahungiye ibiryo no kubakupira amazi ndetse atangira no gushyiraho igiciro ku wifuza kuyihungiramo.

Yolande Mukagasana aganira na One Nation Radio ku wa 1 Kanama 2021, nk’uwahungiye muri Hôtel des Mille Collines yagarutse ku bugwari bwaranze Rusesabagina anahishura uko amafaranga yishyuje impunzi yaje kuyaguramo inzu yo guturamo mu Bubiligi.

Nari inshuti n’umugore we

Muri iki kiganiro Yolande Mukagasana yavuze ko yamenye Rusesabagina binyuze ku mugore we, Tatiana bari inshuti kandi banakorana.

Ati “Rusesabagina ndamuzi, muzi kubera umugore we Tatiana kuko Tatiana yakoraga mu Bitaro bya Ruhengeri njye nkora muri CHUK nyuma aza kuza gukora muri CHUK na we dukora muri serivisi imwe. Yaje aje kubana na Rusesabagina.”

Yakomeje avuga ko yari umuntu wa hafi ku buryo n’ubukwe bw’aba bombi bwabereye i Nyanza yabutashye.

Ati “Ubukwe bwabo nabugiyemo i Gahana muri Nyanza kubera ko Tatiana twari inshuti. Tatiana twateranyijwe na Jenoside na Rusesabagina kuko twari inshuti rwose ndetse na musaza we Kamanzi, mu Bubiligi yazaga mu rugo nari mbazi pe.”

Mukagasana yavuze ko muri iki gihe cyose yari atarabona ububi bwa Rusesabagina, gusa ngo yaje kubona isura ye ya nyayo muri Jenoside.

Ati “Igihe twabanaga, mu gihe cy’intambara ni bwo nashoboye kubona Rusesabagina uwo ari we kuko nari nzi ko ari MDR ariko iteka twaganira nkumva ibitekerezo bye biri kuri MRND, bituma mbona ko ari cya gice cya MDR cyaje kuba Power.”

Nyuma yo kubona ko Rusesabagina babonaga muri iki gihe yari atandukanye n’uwo bari basanzwe bazi, Yolande Mukagasana yavuze ko umugabo we yamubujije kongera kugenderana na we, gusa agakomeza ubucuti n’umugore we.

Yolande Mukagasana yavuze yabashije guhungira muri Mille Collines abifashijwemo n’umugore wa Rusesabagina ari na bwo yabonaga neza isura nyayo ya Rusesabagina, itandukanye n’ubutwari bamuvuga.

Yavuze ko buri mugoroba Rusesabagina yasangiraga n’abajenosideri bakomeye barimo padiri Wenceslas Munyeshyaka na Théoneste Bagosora.

Ati “Icyo nshaka kuvuga kinantera umujinya, ese Paul Rusesabagina yari afite izihe ngufu zo gukiza abantu bangana n’abo avuga? Njye nzi ko hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, tutibagiwe ko bariya ba jenosideri bose bakomeye buri mugoroba bazaga gusangira inzoga na Paul Rusesabagina muri hoteli ndetse na Padiri Wenceslas ndetse na Bagosora.”

Mukagasana yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi umubano we n’umuryango wa Rusesabagina utakomeje kuba mwiza bitewe n’ibyo yari yarabonye yakoze.

Amafaranga yatse abantu yayaguze inzu

Muri Gashyantare mu 1995, nibwo Mukagasana Yolande yaje kwimukira mu Bubiligi.

Mukagasana yavuze ko nyuma yo kugera mu Bubiligi yaje kongera guhura n’umugore wa Rusesabagina kuko na bo ari ho bari baragiye kuba.

Yavuze ko bwa mbere abona Tatiana bahuriye muri banki agiye kubitsa amafaranga menshi yari atwaye mu gikapu.

Ati “Nyuma nza kugenda, nagiye muri Gashyantare mu 1995 njya mu Bubiligi. Narabanje mbona Tatiana aje kubitsa amafaranga yuzuye igikapu muri banki yitwa Belgolaise.”

Ngo nyuma yaje kongera kujyana na Rusesabagina agiye kumwereka ahantu agiye kugura inzu yo guturamo.

Ati “Kugira ngo mbereke ubucuti, Rusesabagina aza kugura apartment kuri Laeken i Bruxelles, niba atarayigurisha kuko natuye ruguru yayo, yarampamagaye ajya no kuhanyereka ndamuherekeza njya kureba aho aguze.”

Yolande Mukagasana yavuze ko yari azi neza ko amafaranga Rusesabagina yaguze inzu ari ayo yakanga impunzi muri Mille Collines.

Ati “Nanjye sinigeze mwereka ko numva ngize ikintu kuko nari nzi ko ari amafaranga yagiye yaka abari bahungiye muri hoteli. Nari mbizi.”

Nyuma ngo Mukagasana yaje kumenya ko noneho Rusesabagina yaguze inzu nini mu gace gakomeye gatuwe n’abakire gusa, iri Bruxelles muri Komini yitwa Woluwe Saint Pierre, ari na yo yatuyemo n’umuryango we.

Mukagasana yavuze ko imyitwarire ya Rusesabagina itajya imutangaza ngo kuko no kuva kera yabonaga ari umuntu wishyira mu rwego rwo hejuru ku buryo ngo yabonaga ashaka kuba Perezida. Ngo iyi kamere ye ni na yo abanyamahanga buririyeho bamwoshya ko bashaka kumugira igitangaza, akemera kugaba ibitero by’iterabwoba ku Rwanda, byatikiriyemo ubuzima bw’inzirakarengane.

Yolande Mukagasana yavuze ko amafaranga Rusesabagina yakaga abahungiye muri Hôtel des Mille Collines mu 1994 yageze mu Bubiligi akayagura inzu yo guturamo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza