IGIHE

Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI: Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda

26 10-06-2019 - saa 16:42, IGIHE

Ishimwe Rutare Moses w’imyaka 34 ni undi munyarwanda uheruka gusimbuka urupfu nyuma y’amezi asaga atanu ari mu bibazo bikomeye muri Uganda, aho yaciye mu buzima bugoye burimo amezi atatu yamaze muri kasho, akorerwa iyicarubozo ku maherere.

Iyo muganira ukareba intege nke avugana, ukitegereza n’amafoto agaragaza uko yari ameze mu minsi mike mbere y’uko afatwa, ubona urwego rw’iyicarubozo yakorewe. Ibikorwa nk’ibi ni byo biheruka gutuma Guverinoma y’u Rwanda isaba abaturage bayo kuba bahagaritse kujya muri Uganda.

Ishimwe yari amaze igihe muri Uganda aho yakoreraga ubushabitsi bitandukanye. Ku wa 22 Ukuhoza 2018 nibwo yafashwe n’abantu bambaye imyenda isanzwe ubwo yari mu gace ka Bugolobi, mu gikorwa cyaberaga ku itorero Zoe Fellowship.

Bijya gutangira, ngo nyina yamuhamagaye kuri telefoni, undi asohoka ahunga urusaku ngo babashe kumvikana. Aho yari ahagaze ari kuri telefoni yegerewe n’umuntu yabanje gukeka ko agiye kumuyoboza, ahubwo aramubaza ati ‘urakora iki hano’. Nawe ngo yamubajije uburyo amubaza ibintu nk’ibyo, bikomera ubwo.

Ati “Ubundi ibintu byashoboraga kurangirira i Bugolobi kuko hari sitasiyo ya polisi iyo biba ari byo bashaka. Kubera ko yansabaga indangamuntu kandi yari iri mu modoka aho ku rusengero, nasabye niba najya kuyifata, niba bayikeneye. Ntabwo bashatse ko ibintu birangirira aho.”

Ishimwe bigaragara ko yahindutse cyane kubera uburyo yafunzwemo

Uwo muntu ngo yahise ashyira isasu mu mbunda amwinjiza aho mu nyubako yindi, biza kuvamo ko Ishimwe yari ahagaze aho arimo kuneka nk’uko yabibwiye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere.

Yakomeje ati “Bamfashe amafoto barayohereza, nyuma haza abantu nka batandatu bari mu modoka ya gisivili bafite imbunda, banyambika ikintu kimfuka mu maso, kuva uwo munsi nabagaho mfutse mu maso bankorera iyicarubozo n’ibindi.”

“Abamfashe, ikintu cya mbere bambwiye baravuze ngo nsa na Kagame, nta kindi bambwiye. Sinashakishwaga na leta yabo, nta makosa na make nari ndimo.”

Nyuma yo gufatwa ngo bamujyanye mu kigo cya CMI i Mbuya ari naho yakorewe iyicarubozo, akubitwa mu buryo bukomeye. Abari bajyanye na Ishimwe gusenga batangiye gukurikirana aho undi yagiye ndetse n’umuryango we uramenyeshwa.

Yakorewe iyicarubozo rikomeye

Ishimwe yakomeje ati “Narakubiswe cyane nkiri muri CMI, nza kuremba kubera ibikomere ku buryo nyuma ubwo banjyanaga kuri kasho ya Kireka kwari nko kunyikiza kuko nari narembye, ntabwo bashakaga ko uburwayi bukomera nkiri Mbuya, bityo banjyana i Kireka [ho ni kuri sitasiyo ya polisi]. Muri Kireka nahoraga ngaragaza uburwayi mfite kandi nakuye aho hantu.”

“Ubwo bajyaga kumvuza, umwe mu bayobozi witwa Kandiho yaje kumbaza ngo utekereza ko ntashobora gutanga raporo mu Rwanda ko wapfuye? Njye nkibaza nti nakoze iki cyatuma hatangwa raporo ko umuntu yapfuye kandi nta kintu yakoze?”

Icyo gihe ngo yafungiwe ahantu hegereye inyanja ku buryo udashobora kureba Izuba, n’ukujyanye nko kwiherera akagenda agufashe ukubiko, nabyo bigakorerwa mu kijerikani ahongaho.

Aho hantu ngo hari hafungiwe n’abandi banyarwanda, bose babayeho mu buzima bwo gukubitwa no gutotezwa.

Ishimwe yakomeje ati “Nta kintu baba bakurega ariko uba utareba, baraza bakakumvisha ko uri intasi. Banyumvishaga ko natorotse igisirikare cya hano kandi nta gisirikare nigeze njyamo, bavuga ko nacuruzaga indaya muri Uganda, ibyo byose nta kintu na kimwe cyari ukuri.”

Ati “Njye nagize Imana ko navuyeyo, ndayishima ko habayeho itorero nakoreraga, ambasade na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abandi bakoze ubukangurambaga kugira ngo bandekure. Ariko hari abandi batagize ayo mahirwe bakiriyo.”

Muri Werurwe Ishimwe yagejejwe imbere y'urukiko yarananutse cyane

Hari abemeye kumubera ingwate

Ishimwe avuga ko amaze gufungwa, inshuti ye yo muri Uganda yari mu rusengero ku munsi afatwa, yagiye mu rukiko itanga ikirego ko umuntu yashimuswe.

Ati “Namaze ukwezi muri Mbuya, baza kunjyana muri Kireka, ho ni muri polisi ariko barahafungira, mvuye Kireka nibwo najyanywe muri gereza ya Luzira namazemo icyumweru. Aho nibwo nasabye kurekurwa ntanze miliyoni ebyiri z’amashillingi nk’ingwate [mu rukiko]. Ubutabera hariya burahenze, bigusaba kwishyura amafaranga no mu bintu biba bigaragara.”

Ku wa 11 Werurwe nibwo Ishimwe wari washyikirijwe urukiko ashinjwa kwinjira muri Uganda mu buryo bnyuranyije n’amategeko, yemerewe gufungurwa by’agateganyo atanze ingwate, aho harimo abantu babiri bo muri Uganda bemeye kumubera abishingizi.

Urubanza rwaje kunyongwa batanze ruswa

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Ishimwe yabashije kugaruka mu Rwanda ubwo urubanza rwe rwari rumaze kuburizwamo nubwo na mbere hose nta cyo yaregwaga gifatika.

Mukuru we witwa Irumva Fred Rutare yakurikiranye cyane umuvandimwe we ubwo yari afungiwe muri Uganda. Iyo asobanura ibyabaye, nubwo bavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, we kwihangana biranga akanashoka ku matama.

Bakimara kubura Ishimwe yafashwe na CMI bihutiye gushakisha, ariko bitewe n’uko yabuze arimo kuvugana na nyina, babanje kubaza umukobwa bari bajyanye gusenga ari nawe wababwiye ko Ishimwe yafunzwe, bahita bamenyesha Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda na yo yahise imenyesha Ambasade y’u Rwanda i Kampala.

Ati “Hari abantu bari batubwiye ko bavugana n’abasirikare ba CMI kugira ngo bamuturekurire ariko ari ugutanga ruswa. Tubanza gutanga nka miliyoni eshatu z’amashillingi ya Uganda ariko ntibamurekuye, duhitamo kuba twashaka abavoka.”

Gutangiza ikirego nabwo ngo basabwaga miliyoni eshanu z’amashillingi, byose hamwe bibatwara miliyoni 15 z’amashillingi kuko baburanye inshuro eshatu.

Inshuro ya mbere ngo umucamanza yandikiye Abel Kandiho uyobora CMI amutegeka kurekura ishimwe cyangwa uru rwego rukamugeza imbere y’urukiko. Nibwo muri Werurwe yagejejwe imbere y’umucamanza nyuma y’amezi atatu muri kasho, mu gihe mbere bamushinjaga ubutasi, bagiye mu rukiko bamushinja kwinjira muri Uganda nta byangobwa kandi yari abifite.

Irumva yakomeje ati “Babikoze ku gitutu kuko babonaga urukiko rukuru rumaze gutanga itegeko ko Kandiho areka murumuna wanjye niba nta rubanza afite, niba ruhari bajye mu rukiko. Bahita bahimba ibyo kuko bari babuze ibintu bamubeshyera.”

Bageze imbere y’umucamanza nibwo yategetse ko avanwa muri kasho ya polisi bari bamwimuriyemo bakamujyana muri Gereza ya Luzira.

Irumva yakomeje ati “Hari inshuti nziza z’abagande zadufashije, batubereye imfura. Baramuhagararira babiri nk’ingwate, abandi baramukurikirana. Nyuma y’icyo cyumweru baramurekuye akurikirana urubanza ari hanze. Ariko hagati aho ari hanze, abashinjacyaha badusabye miliyoni ebyiri z’amashillingi kugira ngo bice urubanza.”

Ibyo byatumye bibaza uburyo umuntu yakubiswe agakorerwa iyicarubozo, bakagerekaho no gusaba amafaranga, ariko kubera ko bashakaga ko ataha barayatanga, urubanza baruzambya ubwo. Ku wa Kane w’icyumweru gishize Ishimwe yararekuwe agaruka iwabo.

Irumva yashimiye Leta y’u Rwanda yabafashije cyane mu bihe byari bikomeye, ndetse n’inshuti z’Abanya-Uganda zabafashije kubona ingwate nmaze Ishimwe akaburana ari hanze, kugeza arekuwe agataha.

Avuga ko nibura uru rugendo rwabatwaye miliyoni zirenga 20 z’amashillingi ya Uganda, ni agera muri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi foto Ishimwe yayifotoje mbere y'iminsi 10 ngo afatwe, imugaragaza agiteranye
Ishimwe agaragaza intege nke cyane kubera ubuzima yanyuzemo
Umuvandimwe wa Ishimwe yafashwe n'ikiniga mu gusobanura ibyabaye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Bwoba 2019-06-12 13:06:59

Rahirako nibikomeza bitazamera nkibya Obote cyangwa ibyabereye kubanyarwanda muri Tanzaniya. Njyewe nabagirinama yo gufata iyambere bagafunga twose abafite business bakazifunga abafite amazu kabagulisha bose bakaza mu Rwanda tutazumva ngo babashyize kumupaka muri pariki.

2
Gabo 2019-06-12 10:34:57

Leta niyerure ibwire abanyarwanda bose bari muri Uganda barutahe kimwe nabandi dore twararubohoje interahamwe twarazirukanye ubundi baracyamarayo iki?

3
Gabby byukusenge 2019-06-12 05:03:53

Ishimwe ihangane Imana izabishyura ,ariko reka mbabaze ubu twebwe nukuvuga ko ntabagande baba mugihugu cyacu?kuki tutabakorera nkibyo mukorera abanyarwanda bacu koko?cg muri kutwiyenzaho sigusa mwaretse tukabana uko twabana mbere koko?icyanyereka mumitima yanyu kuki babategeka gukora ikibi mukemera muri bakuru koko?muzabona ingaruka yabyo Imana izabibishyura inshuro zitabarika mwatugiriye ishyari rero ko twateye imbere kubarusha mwe mukiri inyuma yamajyambere muba mufitiye ishyari muzehe wacu rero ntimuteze kugera kubyo agezeho knd namwe azabayobora muminsi mike,nimumara gusubiranamo hanyuma sasa rero muzehe wacu akayobora East Africa yose twarabaye igihugu kimwe.Muzehe wacu oyeeeeeeeeee Urwanda oyeeeeeeeeee

4
Andreya Rudatinya 2019-06-12 02:22:50

Nugushima Imana ko umuvandimwe avuyeyo amahoro. Ikindi nugushimira igihugu nabandi bose batabaye!
Arega murafatwa na bene wanyu ba Kayumba! Niyo mpamvu babapfuka ku maso ngo mutabamenya!
Nimurekeraho kujya Uganda nkuko mubisabwa kugeza igihe ibitnu bizatunganira!
Mwabandimwe mwe, hashize imyaka ibiri mvuye Uganda mu nama aliko yabereye Entebbe. Narinfite impungenge ko bari bwinjire no mu hotel bakangandagura sinsinzire! Nasohokaga ngiye mu maduka nkabona bose barandora bamwe bati muvudde e Rwanda?Nkumva bari bunterure bakambuzaho! Sinjye warose ngarutse ngeze iwacu amahoro ndiruhutsa! Kuva ubwo nahuzwe u bugande pe kandi kera narahakundaga!
Reka twigumire iwacu mu mahoro masa.
Imana ibane natwe igihe cyose. Ntikirirwa ahandi ngo itahe i Rwanda nka kera dda!

5
Abandi 2019-06-12 00:04:07

Hanyumase umuryango wewagumye Uganda?

6
Kankazi 2019-06-11 12:57:11

Nizereko yagarukanye na nyina ndetse nabo mu muryango we bose kuko iyi nkuru mwanditse niba hari abagande basoma kino kinyamakuru abasigayeyo barahita batabwa muri yombi.

7
Kankazi 2019-06-11 12:57:11

Nizereko yagarukanye na nyina ndetse nabo mu muryango we bose kuko iyi nkuru mwanditse niba hari abagande basoma kino kinyamakuru abasigayeyo barahita batabwa muri yombi.

8
Rutare 2019-06-11 09:36:04

Pic 10 days before black

9
Rutare 2019-06-11 09:36:04

Pic 10 days before black

10
umusomyi 2019-06-11 04:22:52

ihangane mwana w’u Rwanda, Imana izarenganura abana bayo

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza