Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko Ndagijimana Jean Marie Vianney wiyita umunyapolitiki uharanira uburenganzira bwa muntu, yibye amafaranga ya Leta anambura umukozi we wo mu rugo, none akaba yirirwa abeshya, apfobya anahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Dr. Jean-Damascène Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mata 2025 ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Icyunamo, hanibukwa abanyapolitiki bishwe kubera kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko bamwe mu banyapolitike babi bahozeho barimo Ndagijimana Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma y’Ubumwe yashyizweho mu 1994, uyu munsi uhakana imibare y’Abatutsi bishwe abeshya ko batarengaga ibihumbi 350, nyamara ibarura ryakozwe hakanaboneka amazina y’abishwe ryaragaragaje abarenga miliyoni.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari bimwe mu bitazwi kuri Ndagijimana wiyita umunyapolitiki nyamara ari umujura wiyambika ikote rya politike no guharanira uburenganzira bwa muntu.
Ati “Muri Guverinoma y’Ubumwe yashyizweho muri Nyakanga 1994, JMV Ndagijimana yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ahunga igihugu nyuma y’amezi abiri yibye amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 200$.”
“Minisitiri w’Intebe icyo gihe, Faustin Twagiramungu, wari inshuti ye, banakomoka mu karere kamwe ka Rusizi, abivuga mu itangazo rya Guverinoma ryasohotse tariki 19 Ukwakira 1994 no mu biganiro yahaye ibinyamakuru mpuzamahanga.”
Ndagijimana yagiye avuga kenshi ko azarega abavuga ko yibye amafaranga ya Leta ariko Twagiramungu yarinze apfa ataramurega, ahubwo arega uwitwa Ngarukiye Léon wari ‘Directeur de Cabinet’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari na we wamuhereye ayo mafaranga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.
Ku wa 6 Ugushyingo 2023 mu rubanza rwabereye mu Bufaransa, Ngarukiye yatsinze Ndagijimana, icyaha cy’ubujura kimuhama gityo.
Ati “Ngarukiye yatanze ikiganiro mu itangazamakuru agaragaza ko tariki 4 Ukwakira 1994 na we yari mu itsinda ry’abagiye mu rugendo i New York, mu Nama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’izindi ntumwa z’u Rwanda, nyuma koko ayashyikiriza Ndagijimana ngo ayajyane muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yari imaze igihe gito ifunguye, Ndagijimana ayo mafaranga arayafata ahungira mu Bufaransa.”
Dr. Bizimana yavuze ko urubanza yarutsinzwe ariko adashobora kurugaragaza kuko azi ko ubujura bwe bwagaragajwe n’urukiko.
Yashimangiye kandi ko kuba Ndagijimana yaribye amafaranga ari minisitiri bidatangaje kuko bitari ubwa mbere.
Ati “Mu 1995 hakozwe igenzura muri Ambasade y’u Rwanda i Paris, rikorwa n’impuguke eshatu, rikorwa ku wa 30 Nyakanga kugeza ku wa 5 Kanama 1995, basanga JMV Ndagijimana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa kuva mu 1990 kugeza mu 1994 yarahengereye mu gihe mu Rwanda hari akavuyo k’amashyaka menshi mu gihugu guhera mu 1992, atangiza gahunda y’ubujura ruharwa bwaranzwe n’uko muri Nzeri 1992 yagurishije inzu ya Leta y’u Rwanda yari atuyemo i Paris ku giciro yihitiyemo atabimenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi amafaranga ntiyayaha Leta.”
Yayigurishije kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 850 by’Amafaranga yo mu Bufaransa yariho icyo gihe, nyamara yari yaraguzwe miliyoni 3,75 by’Amafaranga yo mu Bufaransa.
Ati “Bigaragaza ko yayitesheje agaciro k’icya kabiri cy’agaciro k’inzu kugira ngo igurwe vuba amafaranga ayatware.”
Igenzura ryagaragaje ko mbere yo kuyigurisha yari yarabanje kubeshya ko inzu yangiritse, afata igice kimwe aragitwika, asaba uburenganzira bwo kuyisana arayihabwa, akora inyigo y’amafaranga yo mu Bufaransa ayitangamo miliyoni 1,3 kandi ayishyuza Leta nyamara yari yarabanje kuvuga ko ikeneye gusanwa n’ibihumbi 700.
Yambuye umukozi wo mu rugo
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko igenzura ryagaragaje ko Ndagijimana yambuye umuboyi we wo mu rugo wakomokaga muri Ethiopie, amafaranga yo mu Bufaransa 75.200, ni ukuvuga miliyoni 20 Frw z’ubu.
Ati “Kugira ngo bishoboke ko Ambasaderi yiba amafaranga y’umuboyi byagenze bite? Igenzura ryasanze yari yarahaye umubitsi wa Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa amabwiriza y’uko umushahara w’abakozi bo mu rugo ugomba kujya unyuzwa kuri konti ya ambasaderi akaba ari we uwubihera. Ni aho rero yabihereye umubitsi [Athanase Nsengiyumva] amafaranga y’abakozi bo mu rugo ba Ndagijimana akajya ayanyuza kuri konti ye, na we amafaranga ntayahe abakozi agenewe cyane cyane umuboyi we wakomokaga muri Ethiopie.”
Iri genzura kandi ryasanze Ndagijimana yari yarahaye icyuho abandi badipolomate b’u Rwanda na bo bakora ubujura burimo kwangiza imitungo nk’inzu za Leta bari bacumbitsemo, kugurisha ibikoresho bya Ambasade z’u Rwanda no kumara igihe kirenze umwaka baranze gutanga inzu za Leta y’u Rwanda nyuma ya Jenoside nyamara batari bakiri abadipolomate.
Ati “Bakoze ubwo bujura ari ambasaderi [Ndagijimana] ubayobora harimo abitwa Ukobizaba Martin, Nderebeza Anasthase, Shirampaka Anasthase n’abandi.”
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko uwaciye agahigo ko kwiba amafaranga menshi ari Col Sebastien Ntahobari wari uhagarariye u Rwanda i Paris ashinzwe ubutwererane bwa Gisirikare kuva mu 1992 kugeza mu Ukuboza 1994, ari na bwo yavanywe kuri uwo mwanya, ahamagajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanga kwitaba ahera mu Bufaransa atyo kugeza aguyeyo.
Igenzura ryagaragaje ko Col Ntahobari yari yarahawe ububasha bwose bwo gucunga ingengo y’imari yose ya ambasade mu 1993 kuko icyo gihe Ambasade y’u Rwanda yanyuzwagaho amafaranga menshi yo kugura intwaro mu bihugu bitandukanye.
Byagaragaye ko hari miliyoni zirenga 2$ zibwe na Col Ntahobari, afatanyije na Minisitiri Augustin Bizimana wayoherezaga i Paris, n’abandi bakozi ba Ambasade i Paris.
Amafoto: Habyarimana Raoul
VIDEO: Igisubizo Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!