Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze muri sitasiyo za ENGEN, yafunguye sitasiyo nshya mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagali ka Niboye, mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa Vivo Energy buvuga ko iyi sitasiyo ya lisansi yafunguwe, igaragaza umuhate iki kigo gifite mu gukomeza kwagura ibikorwa byacyo binyuze mu kwegereza hafi abakiliya serivisi.
Ni sitasiyo iherereye ku muhanda mugari uhuza Kigali n’Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Bugesera kikirimo kubakwa, muri metero nkeya ngo ugere kuri rond point ya Sonatube. Iyi sitasiyo ifite imbuga yisanzuye ku buryo byorohera abakiliya kubona serivisi bitabagoye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya sitasiyo muri Vivo Energy Rwanda, Nkurunziza Aime-Olivier, yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo biyemeje wo kunoza serivisi batanga basubiza ibyifuzo by’abakiliya kuko umukiriya kuri sitasiyo ya Engen ari umwami.
Yakomeje yibutsa abakiliya ko mu rwego rwo gufata neza ibinyabiziga byabo, uhereye mu Kwakira 2022, kuri buri sitasiyo ya Engen aho iri hose mu Rwanda, bazajya bahasanga gusa lisansi na mazutu bizwi nka Engen Ecodrive, bisukura moteri uko ukomeza kubihabwa kenshi ndetse bikanagabanya imyotsi ihumanya ikirere.
Muri Werurwe 2019 ni bwo Vivo Energy yinjiye ku isoko ry’u Rwanda. Ubu imaze imyaka igera kuri 11 itangiye ibikorwa byayo muri Afurika, ikorera mu bihugu 23 mu mazina ya ENGEN na Shell, aho ifite sitasiyo zigera ku 2300 ku mugabane wa Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!