Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, wari umaze iminsi mu Rwanda, yongeye gushima uko Abanyarwanda bamwakiriye ndetse n’urukundo bamugaragarije ubwo yari atashye.
Kuwa Kane tariki 23 Kamena 2022 nibwo Perezida Museveni yageze mu Rwanda yitabiriye Inama ya CHOGM yaberage i Kigali.
Ku Mupaka wa Gatanu yinjiriyeho n’ahandi yanyuze kugeza ageze mu Mujyi wa Kigali, yagiye yerekwa urugwiro n’Abanyarwanda babaga bari ku mihanda, ku buryo akigera mu Rwanda yashimye uko yakiriwe.
Nyuma y’iminsi itatu we n’abandi bakuru b’ibihugu bari mu bikorwa bitandukanye, kuwa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022 nibwo uyu Mukuru w’Igihugu yasoje uruzinduko rwe asubira muri Uganda akoresheje inzira y’ubutaka.
Nk’uko byagenze aza, no kuri uyu munsi wo gutaha kuva ku Muhima-Nyabugogo- Karuruma, hose hari huzuye abaturage bagendaga bamusezeraho ndetse bagaragaza ko bishimiye uruzinduko rwe.
Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yishimiye cyane urugwiro yeretswe n’Abanyarwanda, yemeza ko ari abavandimwe.
Ati “Nyuma yo kwitabira ibikorwa byo gusoza inama ya CHOGM, nasubiye mu rugo nkoresheje Umupaka wa Gatuna. Ndashimira abavandimwe bacu b’Abanyarwanda bitari gusa kubera uko banyakiriye mu gihe nahamaze ahubwo no kubera uburyo bansezeye kuva i Kigali kugera i Gatuna. Murakoze Cyane, reka urukundo ruganze.”
Having participated in the closing session of the CHOGM, I returned home via the Katuna border post. I thank our Rwandan brothers and sisters for the warmth not only during my stay but also during my departure from Kigali to Gatuna. Murakoze Cyane, reka urukundo ruganze. pic.twitter.com/8ZgeYqaou5
— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) June 26, 2022
Ubu butumwa bwa Perezida Museveni bwari buherekejwe n’amashusho amugaragaza ava mu Mujyi wa Kigali yerekeza ku Mupaka wa Gatuna.
Hari hashize imyaka isaga itanu Perezida Museveni atagera mu Mujyi wa Kigali cyangwa ngo agirire uruzinduko mu Rwanda, bitewe n’ibibazo by’umubano mubi wari umaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ni ibibazo byaturutse ku kuba u Rwanda rwarashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda no gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.
Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzanzamuka ubwo Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Kainerugaba yagiriraga uruzinduko mu Rwanda ndetse akabonana na Perezida Kagame mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Kugeza ubu ibihugu byombi byemeza ko ibiganiro bigamije kongera kunoza umubano bigeze kure kandi ko hari icyizere cy’uko u Rwanda na Uganda bizongera kubana nk’ibihugu by’inshuti.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!