IGIHE

Urukiko rwongeye gusubika iburanisha rya Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri

14 6-11-2019 - saa 13:25, Akayezu Jean de Dieu

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwongeye gusubika iburanisha ry’urubanza, Robert Bayigamba, wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo aregwamo kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 22 Ukwakira 2019, dosiye ye ikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha nyuma narwo ruyiregera mu rukiko. Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no kugurisha ikintu cy’undi.

Ku wa 30 Ukwakira 2019, nibwo Bayigamba yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Iburanisha ryaje gusubikwa nyuma yo kubazwa n’umucamanza niba yiteguye kuburana undi akavuga ko atiteguye kuko umwuganira mu mategeko atabonetse, bityo asaba ko iburanisha risubikwa akabanza kumushaka.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu Bayigamba yongera kugezwa imbere y’urukiko ariko na none ntiyabashije kuburana ku mpamvu z’uko uyu munsi Abashinjacyaha bagize Inteko Rusange.

Amakuru avuga ko Bayigamba yagurushije ubutaka buhenze ku bantu babiri batandukanye [bivuze ko yabugurishije umuntu wa mbere akongera akabugurisha n’undi wa kabiri].

Bayigamba avugwaho kuba yarahawe amafaranga afatwa nk’umusogongera ‘avance’ n’umwe muri abo baguzi n’uko nyuma afata bwa butaka ahita abugurisha n’undi muntu nyuma ananirwa kwishyura umwe wa mbere wari wamuhaye amafaranga.

Uyu mugabo ni umwe mu bantu bakomeye mu rwego rw’abikorera, usibye kuba Umuyobozi Mukuru wa Manumetal Ltd, yanayoboye Ishyirahamwe ry’abafite inganda ndetse yanabaye Umuyobozi mu Rwego rw’Abikorera.

Yabaye mu buyobozi bukuru bw’ibigo bitandukanye birimo RwandAir, Soras, Agaseke Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi.

Bayigamba yanabaye kandi Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo ndetse n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Bayigamba wigeze kuba Minisitiri akurikiranyweho kwiha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Rubayiza 2019-11-07 01:18:47

Nonese ibyo byaha aregwa bisaba ko akurikiranwa afunze? Imitungo afite ubwayo ntiyakabaye ingwate imwemerera kuburana adafunze?

2
ayisha 2019-11-06 13:42:04

let him face humiliation like many others

3
Alex 2019-11-06 10:10:34

Koko imana ihora ihoze icyakubwira twe twakoranye nawe uburyo yatwambuye simvuze abo yambuye mubamwubakiye inzu ze niba asoma iyi nkuru ka mwibutse !! Bayigamba we uribuka umuntu wambuye akakubwira ngo ntawujya umwambura ngo agire amahoro !! ukamubwura ngo nakuve imbere!! (Alex) ese uribuka umubyeyi wabwiye ngo .... ka nere kwigora nawe uribuka. Isi ntisakaye .....

4
Bahati 2019-11-06 10:06:01

Mwongeyeho ko yabaye Président wumupira w’intoki waVolley Ball mu Rwanda.Mbaze mwese ni gute umuntu agurisha umutungo we agafungwa .Ese yabuze ubwishyu?Ni umukire gose,ahubwo hari ibindi arimo agira.Gufunga urenganya umuntu ntabwo aribyo gose,ibi bituma abantu benshi bibaza aho tungana ,kdi hariho igihe byakemuka batiwe bafunga

5
Bahati 2019-11-06 09:52:49

Ariko koko umuntu agurisha umutungo w

6
sezikeye 2019-11-06 09:33:07

Abantu benshi muli iyi si bakira babanje gukora "amanyanga".
Byaba kwiba,kubeshya,ruswa,gutekinika,kunyonga umunzani,gusambana,kwica,kurwana,etc...,byose biba ari amanyanga.Abantu babikora ni millions and millions.Nkuko bible ivuga,ababikora bose Imana izabarimbura ku munsi wa nyuma,isi izaturwe n’abantu bumvira Imana gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Abandi Imana itazaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo,ni abantu bibera gusa mu gushaka ibyisi,ntibashake imana nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.Bisobanura ko abo bose batazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

7
sezikeye 2019-11-06 09:33:03

Abantu benshi muli iyi si bakira babanje gukora "amanyanga".
Byaba kwiba,kubeshya,ruswa,gutekinika,kunyonga umunzani,gusambana,kwica,kurwana,etc...,byose biba ari amanyanga.Abantu babikora ni millions and millions.Nkuko bible ivuga,ababikora bose Imana izabarimbura ku munsi wa nyuma,isi izaturwe n’abantu bumvira Imana gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Abandi Imana itazaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo,ni abantu bibera gusa mu gushaka ibyisi,ntibashake imana nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.Bisobanura ko abo bose batazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

8
Remy 2019-11-06 09:26:45

ngo umugabo bwa aseka imbohe reka turebe ibizava mubutabera niba ntakibyihishe inyuma murakoze

9
Ruhinankiko 2019-11-06 09:18:38

Nonese abo bantu barega Bayigamba kuki mubahishira? Kuki bataza imbere yurukiko? Ese niba uwo muntu watanze avansi yararengeje iminsi yagombaga kurihiraho asigaye yarinaniwe murumva ahubwo tutareba niba hari amasezerano bari bafitanye akaba ariyo iperereza rigomba kureba? Ese ko numva uyu mugabo yifite koko yabuze uburyo bwo kwishyura uwo muntu mukomeje kugirira ibanga? Nizereko atari umusilikare ukomeye cyangwa umunyamahanga winshuti y’abategetsi bakuru bu Rwanda.

10
HAKIKA 2019-11-06 08:54:01

Ese bambe, ubwose urumva yabura amafaranga yo kwishyura avance yahawe, oya ahubwo buriya ni ubushake buke, ubuhemu cgs ikindi natazi peee

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza