IGIHE

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanze kwakira ikirego cy’abaturage ba Bannyahe

11 11-02-2019 - saa 16:16, HABIMANA James

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanze kwakira ikirego abaturage bagize imidugudu ya Kangondo I na Kangondo II bigize agace kazwi nka Bannyahe barezemo Akarere ka Gasabo, rwanzura ko nta gaciro gifite.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gufata umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’abatuye mu gace ka Bannyahe mu kagari ka Nyarutarama, bareze Akarere ka Gasabo basaba guhabwa ingurane ikwiye y’amafaranga ku mitungo yabo, mu gihe ubuyobozi bushaka kubaha inzu ziri mu Busanza ngo bimukiremo nk’ingurane y’aho bari batuye.

Umucamanza yabanje kubwira abaturage bari buzuye icyumba cy’iburanisha ko Urukiko rwagendeye ku ngingo zari zagaragajwe n’Akarere ka Gasabo, ndetse n’uko abahagarariye aba baturage mu Rukiko bari bisobanuye.

Tariki ya 6 Gashyantare Me Rushikama Justin wari uhagarariye akarere ka Gasabo mu mategeko, yari yatanze inzitizi zirimo kuba abaturage ba Bannyahe baratakambiye uwo batagombaga gutakambira.

Yavugaga ko bitewe n’uko inzego zikurikirana, aba baturage basimbutse inzego kuko bagombaga gutakambira Umujyi wa Kigali aho gutakambira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Me Nizeyimana Boniface na Me Ndihokubwayo Innocent bunganiraga imiryango ituye Bannyahe, bo babwiye urukiko ko abo bunganira batatakambiye Minisitiri kubera icyemezo cyari cyafashwe na we (Kaboneka Francis), kuko icyemezo cyafashwe na Minisitiri, Meya w’Umujyi wa Kigali atari bukivuguruze.

Mu gusoma umwanzuro, Umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze aba baturage baragombaga gutakambira Umujyi wa Kigali, bityo rugasanga batarubahirije amategeko.

Indi nzitizi Akarere ka Gasabo kari kagaragaje ituma ikirego kitakirwa, ni uko aba baturage bose batanze igarama rimwe, mu gihe buri umwe yagombaga gutanga igarama rye kuko buri wese afite umutungo we.

Abunganizi b’aba baturage bo bavugaga ko ikiburanwa cyari ingurane ikwiye y’amafaranga ku mitungo yabo, bityo ko bose bari basangiye inyungu imwe mu rubanza.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze uwitwa Mushimiyimana Antoinette ariwe gusa watanze igarama ringana n’ibihumbi 20.

Urukiko rwavuze ko buri wese yagombaga gutanga igarama kuko buri umwe afite umutungo we, bituma rwanzura ko ikirego cyatanzwe n’abahagarariye aba baturage kitakiriwe kuko nta garama ryatanzwe, ndetse bakaba baratakambiye inzego mu buryo butubahirije amategeko.

Umwe mu baturage waganiriye na IGIHE, yavuze ko bigaragara ko barenganyijwe, ubu bagiye kuganira n’ababahagarariye mu Rukiko kugira ngo barebe ko bajuririra iki cyemezo.

Mu mvugo z’aba baturage, bumvikana bavuga ko badashobora kuva aho basabwa kwimuka, keretse igihe bahawe ingurane y’amafaranga.

Mu 2017 Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kwimurira abatuye muri ako gace, mu Murenge wa Busanza mu karere ka Kicukiro.

Abaturage bo bagaragaje ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo kubimurira mu nzu, ahubwo bo bagasaba ko bahabwa amafaranga bakishakira aho kuba bihitiyemo.

Muri Werurwe 2018, Umujyi wa Kigali washyize ibuye ry’ifatizo ku hazubakwa izo nzu mu Murenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro.

Abatuye muri Bannyahe bakomeje gusaba ingurane y'amafaranga mu gihe ubuyobozi bwifuza kubaha inzu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Frs 2019-02-13 09:24:17

Ubu nukuvuga ko umuturage abonye amategeko uko yicwa nkana

2
Hakizimana Etienne 2019-02-12 12:29:35

Bavandimwe banyarwanda, mureke duhuze imbaraga tureke kuryanira mu mirage twarazwe n’basokuruza bacu. Birumvikana murababaye pe. Ariko twitekereza Ku nyungu z’aka kanya. Ese ubundi baramutse bahabarekeye ejo imivu ikabasenyera itibagiwe kubasahira amagara, mwaba munyuzwe? Ese kamwe bari kwemera kubaha mwagahabwa nande? Ibyo wahatakariza she byo byazakugarukira? Ago ni amahirwe, nibura leta yabatekerejeho ibabera umubyeyi none ibimuriye mu zuzuye kuko nyine buriya umubyeyi mwiza ategurira umwana we inzira imuganisha aheza kabone naho yaba igoye. Nizeyeko namwe muzumva neza ko rwose leta ikoze igikorwa cyo gushimirwa.

3
Egido 2019-02-12 06:06:02

Bwana muyobozi wumugi wacu wa kigali turakwemera ndetse ntitwanze nibyiza muteganya kutugezaho ariko habeho gutekereza neza mu gufata icyemezo ntihagire uhutazwa nonese ko uheruka kuvuga ngo mubahaye amafaranga ntiibakubaka mu buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera. ko ubuyobozi tubizi buhera mumidugudu bajya kubaka izo nzu gute kandi hari abayobozi bashinzwe kubirebera ngo ntizubakwe ,kubwange nkigitekerezo ndumva bahabwa ingurane mumafaranga kubabishaka no kubashaka kujya mumidugudu bakajyayo ariko hakagendera kuburenganzira bwa burumwe ntihagire utsikamirwa.

4
Muhinda muhozi 2019-02-12 05:28:15

Bakure akajagali aho bature neza urwanda si igihugu tuzaraga abana bacu batagira aho bituma nta gutabarwa impanuka ibayeho.....

5
Umuzoba 2019-02-12 00:39:10

Ariko ndumva kuba baratakambiye uwo batagombaga gutakambira atari icyaha. Tureke gukina politiki k’ubuzima bw’abaturage bafite ibibazo.

6
Mbabazi 2019-02-12 00:34:54

Amagambo ni ay’ubusa bavandimwe, hano se niho hambere hagiye kuvanwa abahatuye? iyo bigeze kugace runaka abitwaga banyiraho barimenya, abo bitarageraho baba bumva byoroshye cyangwa bakagirango ni umuvumo waguye kubagomba kugenda, nuko muri afurika bikora buri wese arira bimugezeho. Ingurane se murabaza iy’iki? nabe nubu barakohereza muri icyo cyumba, igihe kiregereje aho iryo barirwa ry’aho wari utuye rizavaho, ukamenya gusa ngo aho uba harakenewe, ahubwo ukarwana no kumenya ngo ese icyumba ndagihabwa ahagana he? Ibyo kwivugisha ngo nta nkunga Leta yaguhaye ngo ni imvune zawe nukubivaho, ngaho noneho ntimuzahave, Hahhhhhhhh, ayi weeeeeee!!!!!! Muzahava se ko igihe cyo kubimura nikigera ntanuzasezera?Ni iki gishyashya se cyananiranye?Abashinwa se ko barangije kwiyakira hari ugira icye atunze? Murabaza Aho mwerekeza abana, none se wajyaga kubyara abana umunani ubona nawe gutura bikugora ukumva ko bo bazatura habaye ibitangaza? Bajyane nyine mucyumba wirwarize!Gahunda z’igishushanyo zo zirakomeza naho kwiyakira abo bigezeho biyakire kuko nta mahitamo ahari, ni isaha yo kubimura itarashyika si bannya he bibaye bwa mbere si naho hanyuma tugomba gukurikiza amategeko. Kubatarasobanukirwa uko iterambere rigenda nababwira nti pole sana!

7
KAKA 2019-02-11 22:44:18

Ariko baturage mwe mwagiye mureka kwigomeka koko? ziriya nzu mu myaka irimbere muzajya muzifuza muzibure....muribuka abari batuye mu kiyovu babimurira mu cyaro cya batsinda benshi bahita bagurisha ngo ni kure? ubu barihe? babayeho gute? muzabaze nibura bake bakihatuye mwumve icyo bababwira....numva mwafata ziriya nzu cyane ko Leta yemeye ko wanayikodesha ugatura ahandi ushaka.

8
Gahanga 2019-02-11 22:37:09

Nibwo bwambere numvise aho igihugu ubutabera butumva ubusabe bwabaturage hariya ndabonamo akarengane gakomeye

9
DEM 2019-02-11 13:20:06

Iki kibazo kigomba gusiga kigaragaje umunzani w’Ubutabera bw’u Rwanda pe! By’ukuri abaturage bagomba kwimuka, ariko nanone babahe ingurane bareke kubajuragiza. Nzi neza ko atari impuhwe zatumye bashaka kubakirwa bityo rero bikorwe nta wandya wamira aka wa mugani w’abarundi

10
Fazali 2019-02-11 11:54:24

Ariko hariya Bannyahe baburana ko ari mu gishanga, ucukura toilet amazi akazamuka utaranagera kuri 1 m, ni kuki REMA yo irebera aka kavuyo ntigire icyo ikora ?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza