IGIHE

Urubyiruko 3000 rwitabiriye ibiganiro na Perezida Kagame (Amafoto na Video)

1 14-08-2019 - saa 11:10, Philbert Girinema

Urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu rwakereye kuganira na Perezida Kagame mu biganiro biri kubera mu Karere ka Gasabo muri Intare Conference Arena.

Ibi biganiro byibanze kuri gahunda zitandukanye z’igihugu. Ni urubyiruko rukora mu nzego zinyuranye z’imirimo, abanyeshuri, ababa mu mahanga n’abandi.

Uru rubyiruko ni abanyamwuga mu nzego zitandukanye z’igihugu zirimo ikoranabuhanga, politiki, imyidagaduro, urwikorera n’abandi.

Perezida Kagame yageze muri Intare Conference Arena ahagana saa yine n’iminota 20 muri iki gitondo.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yashimiye Perezida Kagame udahwema kubonera umwanya urubyiruko, aho yagaragaje ko ibi biganiro ari umwanya mwiza wo kumenya neza aho igihugu kigana, urubyiruko rukagaragaza umusanzu warwo.

Perezida Kagame yahawe umwanya kugira ngo afungure ibi biganiro, maze avuga uyu mwanya uza kuba uwo kuganira, aho yavuze ko nta n’umwe uri buze kuniganwa ijambo.

Ati “Iyo umuntu ahuye n’undi, ntabwo avuga wenyine, ahubwo n’abo bantu bagira icyo bavuga, niyo mpamvu uyu munsi numvaga twabanza urubyiruko,akaba arirwo duheraho rukagira icyo rutubwira hanyuma n’uwo mwahuye araza kugira icyo ababwira hanyuma.”

Ikiganiro nk’iki Perezida Kagame yaherukaga kukigirana n’urubyiruko muri Kanama 2018, aho yarusabye gukoresha ubwenge bwarwo n’ubumenyi rwakuye mu ishuri mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari, aho gutinya kubukoresha ngo badahomba.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, ni umukobwa uturuka muri Djibouti, Furaha, ubyarwa n’umubyeyi umwe w’Umunyarwanda. Ni ku nshuro ya mbere yari ageze mu Rwanda ubwo yari yitabiriye Itorero riherutse kubera i Gabiro.

Meet The President ni ibiganiro Perezida Kagame atanga impanuro ku rubyiruko
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Nyirasafari Espérance (iburyo) ari mu bayobozi bitabiriye ibi biganiro
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane mu bitabiriye Meet The President
Umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana, Gahongayire Aline na we ari mu bihumbi by'abitabiriye ibi biganiro
Umuhanzi Yvan Buravan yari afite akanyamuneza
Louise Kanyonga ni we musangiza w'amagambo muri ibi biganiro
Urubyiruko 3000 rwitabiriye ibiganiro na Perezida Kagame
Ibi biganiro byabereye mu Intare Arena i Rusororo
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, mu bayobozi bakuru bitabiriye ibiganiro
Perezida Kagame yavuze ko mu mwanya wo kuganira nta n’umwe uniganwa ijambo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko urubyiruko ari imbaraga zikomeye mu kubaka igihugu
Perezida Kagame ateze amatwi ibiganiro bya rumwe mu rubyiruko rwatanze ubuhamya butandukanye n'icyo rukwiye gukora mu iterambere ry'igihugu
Perezida Kagame yashimiwe uko yita ku rubyiruko akarushakira umwanya wo kuganira ku birufitiye akamaro n'igihugu muri rusange
Nduhungirehe Olivier yasabye urubyiruko guhangana n'abashaka kurwanya u Rwanda no kurusiga icyasha ku mbuga nkoranyambaga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier
Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by'igihugu

Amafoto: Niyonzima Moses

Video: Kazungu Armand

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kabeho 2019-08-14 07:16:55

Nawe Arine GAHONGAYIRE twishimiye kukubona mu bandi bana b’u Rwanda. Hirwa mwana wacu ntuhwanye n’abanga u Rwanda.

Kwamamaza