IGIHE

Umwe mu bayobozi ba FLN ishamikiye kuri MRCD ya Rusesabagina yishwe n’ingabo za Congo

4 1-12-2019 - saa 20:26, IGIHE

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishe umwe mu barwanyi akaba n’Umuyobozi mu mutwe wa FLN witwa Gen Jean Pierre Gaseni mu gitero gikomeye zagabye kuri wa Gatandatu.

Igitero cyaguyemo uyu mugabo wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN bivugwa ko cyifashishijwemo intwaro zikomeye n’indege za gisirikare.

Kiri mu bitero bimaze iminsi bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro muri gahunda RDC yihaye yo kuyitsinsura burundu aho igaragara cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

FLN (Force de Libération Nationale) ikuriwe na Gen.Wilson Irategeka, ni wo mutwe wabarizwagamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uri muri gereza magingo aya. Ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina.

Niwo wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka ndetse n’imitungo myinshi igasahurwa indi ikangizwa.

Wagize uruhare kandi muri grenade ziherutse kugabwa mu Mujyi wa Rusizi kuko abagabo bane bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bemeye ko babishowemo na FLN.

Kuva ku wa Kabiri w’iki Cyumweru FARDC yari yokeje igitutu iyi mitwe ibasha kuyirukana mu duce dutandukanye turimo nka Kalehe, Rutare, Disasimana na Njanjo.

Muri Kamena, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu ndetse ko biri kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.

Ni inama ikomeje guhurizwamo ibitekerezo bigamije gushyira iherezo ku mitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.

Umwe mu barwanyi bakomeye baguye muri ibi bitero ni Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri uyu mwaka.

Abandi bagizweho ingaruka n’ibi bitero ni abarwanyi b’ihuriro b’igisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Abo barimo (Rtd) Major Habib Mudathiru wari umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imyitozo hamwe n’abandi 24 yari ayoboye bafashwe n’ingabo za FARDC bagashyikirizwa u Rwanda. Ni mu gihe abandi benshi bo bamaze kubigwamo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
che 2019-12-02 04:10:18

barabashuka mukajya mu mashyamba bo bibereye hakurya iyo n’imiryango yabo ibyanyu babyumvira kuri radio kandi barabatumye, mujijuke muve muri politique ishaje yo guteza imvururu!

2
hitimana 2019-12-02 02:55:45

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

3
Emm 2019-12-02 01:33:11

Ariko koko nka Paul Rusesabagina, Twagiramungu bumva koko bakora iki?Umutetsi n’Umumotsi koko bumva icyo bakora kindi atari kuba inkorabusa ari iki? Muri imbwa gusa

4
Muhinda muhozi 2019-12-01 15:10:51

Twagiramungu na rusesabagina balimo kwirira ifiriti na whiskey imbwa zipfira ubusa mumashyamba ya kongo ngo barabohora igihugu babanze bikure kungoyi yubuhezanguni ibajishe mumitwe.

Kwamamaza